RFL
Kigali

Comedy Knight na Skol Lager basusurukije abaturiye i Nyarutarama

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2019 11:54
0


Mu mugoroba w'urwenya kuri uyu wa Gatanu kuwa 22 Ugushyingo 2019 abanyarwenya bahuriye muri Comedy Knight batembagaje abakunzi babo mu kabari ka Le Poet gaherereye i Nyarutarama.



Abanyarwenya Babu, George, Prince, Joshua, ndetse na Clapton Kibonke bateye urwenya abari bitabiriye iki gitaramo kiba buri mpera z'icyumweru binyuze mu nyito ya "Live - Laugh - Lager" tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze 'Baho, Useka winywera no kuri Lager' kuko umunezero w'urwenya kuwuherekeresha ikinyobwa cya Skol Lager byuzuzanya maze umunezero ugataha umutima.


Umunyarwenya Clapton yatembagaje abitabiriye iki gitaramo yiyambika umwambaro w'abakora itangazamakuru ryogeza umupira hano mu Rwanda maze agaruka ku umukino wahuje ikipe y'igihugu Amavubi y'u Rwanda ndetse n'ikipe y'igihugu cya Zimbabwe umukino wabereye i Harare ubwo yarahawe ijambo n'umunyamakuru mugenzi we (George) uri muri studio z'i Kigali mu kiganiro gito bagiranye mbere y'umukino avuga ku byo amaze guhurirayo nabyo muri iki gihugu.

Ati"Naje gusanga hano muri Zimbabwe mu gihe polisi y'u Rwanda idusaba guhuha muri two dukoresho ngo irebe ko twasinze, hano ho biranyuranye polisi ya Zimbabwe yadusabye kwihagarika mu dukoresho ikoresha ipima ikigero k'inzoga twanyweye ....Ese boss ari aho? Umubwirire ko ntazagaruka, ubu namaze kuvunjisha ibihumbi magana atanu namanukanye ndi umwe mu batunze amamiliyoni."

Ibi bitaramo bya Live - Laugh - Lager aho byabereye uretse gushira umunabi kubera urwenya rw'ababigize umwuga hano mu Rwanda, babasha no gusabana binywera kubinyobwa by'uruganda Skol Brewery by'umwihariko Skol Lager iri mu birango ndetse n'icupa rishya iba yashyizwe ku giciro cya promosiyo.


Umunyarwenya Prince mu nkuru y'ibidamu bibika amazi mu Bugesera yasusurukije benshi yahisemo kwibikira agafoto ku urwibutso muri telefone ye ngo ajye yibuka ibi bihe

Joshua yanyuzagamo akabaza utubazo dushobora gutuma umuntu ajijwa bikanyura benshi

Umunyarwenya George yashimishije abantu muri  iki gitaramo

Uhereye ibumoso umunyarwenya Prince n'itsinda rya Zuby Comedy nubwo basetsa abandi nabo banyuzamo bagatembagara

Umunyarwenya Clapton Kibonke yanyuzagamo agaha agacupa aho abona bizihiwe cyane

Umwanditsi: Eric RUZINDANA - INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND