RFL
Kigali

Umunya-Mali Oumou Sangaré yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2019 17:07
0


Umunya-Mali w’umunyamuziki Oumou Sangaré, waririmbye mu iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” ryateguwe na Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity], kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.



Yasobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa, ingaruka yagize ku muryango nyarwanda n’Intambwe y'urugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda nyuma y'imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo zari iza RPA.

Uyu muhanzikazi Oumou yashyize indabo ku mva yunamira ababarirwa mu bihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa buri mu rurimi rw’Igifaransa, avuga ati “Ni ibintu biteye amarangamutima menshi bivanze n'agahinda kenshi. Ibyo Abanyarwanda banyuzemo bakaba baramaze kubaka igihugu gishimishije kuri iyi ntera.”

Yungamo ati “Byari bikwiriye ko biba inyigisho kuri Afurika yose. Ndasaba abanyarwanda kubabarira no kutazibagirwa ibyabaye…Afurika irakabaho; Oumou Sangare.” 

Oumou Sangare n'umuririmbyikazi wo gihugu cya Mali, yageze i Kigali kuwa 09 Ugushyingo 2019 yitabiriye iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” ryateguwe na Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity].

Yatanze ibyishimo mu gitaramo cyo kuwa 10 Ugushyingo 2019 yahuriyemo na Nirere Shanel cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali. Ni umugore w’umuhanga mu muziki uririmba abivanga no kubyina bigatinda. 

Oumou Sangare ni umwe mu bahanzi b’abahanga Mali yagize. Yubatse izina mu njyana ya gakondo ya Wassoulou anatwara ibihembo binyuranye birimo n'icya Grammy Award mu 2011.

Yabonye izuba kuwa 25 Gashyantare 1968, yujuje imyaka 51 y’amavuko. Yavukiye mu Mujyi wa Bamako muri Mali abarizwa muri ‘label’ ya World Circuit.

Yaririmbye mu bitaramo bikomeye anamurika album nka ‘Moussolou’ mu 1990, ‘Ka sira’ mu 1993, ‘Worotan’ mu 1996’, ‘Laban’ mu 2001, ‘Seya’ mu 2009 na ‘Mogoya’ mu 2017.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo nka “Yere Faga”, “Kamelemba”, “Fadjamou”, “Kounkoun” , “Mali Niale” n’izindi nyinshi. Indirimbo ze zimaze kurebwa n’umubare munini ku rubuga rwa Youtube.

Soma: Umunya-Mali Oumou Sangare na Nirere Shanel batanze ibyishimo mu gitaramo kitabiriwe n'Igikomangoma


Yambitswe umudari w ' 'Ubumuntu'

Sangare yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ubutumwa buri mu rurimi rw'Igifaransa

Oumou avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari inyigisho ikomeye kuri Afurika

Yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mtata 1994

AMAFOTO: Eric Niyonkuru-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND