RFL
Kigali

Abaturiye i Kagugu bongeye bagirana ibihe byiza na Comedy Knight ku bufatanye na Skol Lager - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2019 13:38
0


Mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019 Abanyarwenya bahuriye muri Comedy Knight bongeye gususurutsa abakunzi babo babagaragarije kunyurwa n’urwenya rwabo i Kagugu.



Ibi bitaramo biba buri wa Gatanu w'icyumweru bitegurwa n'Uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cya Skol Lager kiri mu birango bishya. Ni ibitaramo byahawe inyito ya Live – Laugh – Lager bisusurutsa umubare munini uba uteraniye mu kabari katoranyijwe.

Abanyarwenya bifashishwa muri ibi bitaramo ni Babu, Micheal Sengazi, Kibonke Clapton, George, Prince, Joshua ndetse na Vugirije. Bombi bahuje imbaraga basusurukije abari bataramiye muri 1K bar bongera bagaragarizwa urukundo.

Muri iki gitaramo aba banyarwenya bagarutse kenshi ku ngeri zitandukanye z’abakora umurimo w’ubu Pasteur; abatwara abantu ku mapikipiki ndetse n’abakora umwuga w’itangazamakuru by’umwihariko abogeza imipira kuri Radio.

Vugirije ndetse na Joshua bagarutse ku nkuru y’umu Pasteur ndetse n’umwe mu bayoboke be waje ngo bamusengere gusa afite ikibazo cy’amadayimoni.

Pasteur yumvise ko uwo mudayimoni yari afite gahunda yo gutanga Miliyoni eshanu kuri uwo muntu yasabye uwo mudayimoni ko yava muri uwo muntu ahubwo akinjira muri we.

Babu we yasangije abantu inkuru y’uko abajura bajya bashyiramo akenge mu mwuga wabo mbere yo kwiba umuntu akabanza akamuganiriza akumva ibibazo bye mu rwego rwo kurushaho koroshya akazi kabo.

Yatanze urugero rw’umuntu bibye amafaranga ariko kubera uburyo umujura yabanje akamuganiriza ndetse akamuha na ticket imucyura muyo yamwibye uwibwe yatashye ashima uwamwibye uburyo ari umuntu mwiza.

Ibi bitaramo bikaba bizakomeza kuzenguruka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali buri wa Gatanu. Comedy Knight ku bufatanye na Skol Lager bakaba binjiza abakunzi b’iki nyobwa mu mpera z’icyumweru babafasha kuruhuka neza ndetse basabana n’incuti zabo bisomera kuri iki kinyobwa kimaze kwigarurira abakunzi benshi hano mu Rwanda.


Joshua na Michael Sengazi batanze ibyishimo muri iki gitaramo


Abitabira ibi bitaramo baryoherwa n'urwenya banywa kuri SKOL LAGER

Yagize ijoro ryiza nyuma yo gutaramirwa n'abanyarwenya abifashishijwemo na SKO

Ati 'Mwongere musubiremo urwo rwenya'

Umunyarwenya Clapton Kibonke akaba n'Umuyobozi wa Daymakers

Abanyarwenya Fred, umukozi wa Skol Micheal Sengazi na Vugirije


Inkuru n’amafoto: Eric RUZINDANA - INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND