RFL
Kigali

Ururimi rukoreshejwe neza rugira akamaro ku muco n’imibereho ya bene rwo

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/09/2019 8:23
0


Imibereho ku isi ishoboka bitewe no kumvikana mu itanga ry’ubutumwa butandukanye, bukenera cyane ururimi.



Mu mibereho itandukanye abantu bagiye babamo, barushaho kwagura inzira ziboneye zo gutambutsa ubutumwa bwagenwe hatitawe gusa ku gukoresha uririmi nk’amagambo asohoka mu kanwa (amagambo avuzwe), ahubwo hari n’ikoreshwa ry’ibimenyetso ahanini byifashishwa n’ababana n’ubumuga bwo kutavuga.

Reba mu mpande zawe zose, ukikijwe n’imbaga y’abantu bahanahana amakuru atandukanye. Ibyo ni byo bitugira abantu koko. Mu myaka ibihumbi yatambutse hahozeho uburyo bwo kumvikana hagati y’abantu. Bumwe mu buryo bifashishaga bahana ibitekerezo, basangira iby’imibereho yabo, bahahirana n’ibindi, ni ururimi. Abahanga ntibahwema kugaragaza ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo.

Claire Kramsch, impuguke akaba n’umwalimu muri kaminuza zitandukanye nka Kaminuza ya Berkeley muri California, mu ndimi n’umuco, mu gitabo cye yise Language and culture (ururimi n’umuco) agaragaza ko ururimi ari igikoresho cy’ibanze kidufasha mu kubaho mu buzima bwacu; duhana ibitekerezo, dusangizanya imyitwarire ndetse n’imyizerere yacu. Akomeza avuga ko kandi ururimi rutanga ishusho nyayo y’umuco.

Ni mu gihe kandi Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco igaragaza ko ururimi ari igikoresho nyamuryango gikoreshwa hifashishijwe ububasha kamere abantu bifitemo bwo kwatura amajwi mu buryo bwemeranijweho. Bivuze ko ari imyumvire rusange y’umuryango runaka nyarurimi.

Ntibihagije kuba twamenya ko ururimi ari igikoresho gusa, ahubwo ni ingenzi cyane kuba twamenya ndetse tugasobanukirwa uburyo ki ururimi rukoreshwa neza koko. Ntawahakana ko ururimi rukoreshwa neza, igihe ruvuzwe neza nk’uko byemejwe n’umuryango nyarurimi cyangwa igihugu. 

Byongeye kandi, abenerurimi barwanya ivanga ry’amagambo y’amahanga n’ururimi rwabo mu gihe atari yatirwa ngo yinjizwe muri urwo rurimi. Rukoreshwa neza kandi iyo abarwandika banoza imyandikire hashingiwe ku mabwiriza y’imyandikire yashyizweho.

Ibi kandi byagarutsweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yasozaga Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 12 aho yibukije intore ko bakwiye kujya bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda neza birinda amakosa ya hato na hato akorwa mu mivugire.


Imikoreshereze inoze y’ururimi yongera agaciro k’ururimi ndetse n’umuco udasigaye. Abenerurimi rero iyo basobanukiwe neza ko ururimi ruri ku ruti rw’umugongo rw’umuco bibafasha no gusobanukirwa neza ko runateza imbere uwo muco.

Ururimi, nk’uko ruhesha uwarutoye neza amaramuko, ni nako rubashisha umuco gukura ndetse no gusakara yaba imbere mu muryango nyarurimi ndetse no hanze yawo.

Impuguke zibivugaho iki?

Mu gusubiza iki kibazo, Inyarwanda.com twegereye impuguke mu by’iyigandimi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubusemuzi n’Ihinduranyandiko, Prof. Nkeshabahizi J. Chrisostome yagize ati:

Ururimi ni ingobyi y’umuco. Bisobanuye ko ururimi ruhetse umuco, nk’uko baheka umwana mu ngobyi. Nta rurimi, nta muco. Kuko umuco ntiwabona uko uwugaragaza cyangwa ngo uwusobanure utifashishije ururimi. Ni yo mpamvu ari ingezi guhuza ururimi n’umuco ujyana na ba nyira wo. Umuco ugaragarira mu mvugo no mu bikorwa, ariko by’umwihariko ugaragarizwa mu rurimi rwabo.

Agahugu katagira umuco karacika! Ururimi rero ni ikiraro gihambaye mu iyamamazwa ry’indangagaciro, kirazira, ndetse n’ibindi bigaragara cyangwa se bigize umuco. Aho rero, agahugu ntikaba kagicitse.

Ururimi n’abanerurimi, ni ibintu bibiri bigomba kuberaho icyarimwe. Ururimi ntirwabaho uretse ko haba hari abarukoresha, kimwe n’uko abantu kubaho bisa nk’ibitakunda badafite icyo gikoresho cy’ubwumvane. Ibyo rero bitanga ishusho ngari ku mumaro wavuga ko uhambaye w’ururimi mu mibereho ya buri munsi ya mwene Adamu.

Nk’igice cy’umuco rero, ururimi ruhesha kwigira ndetse n’agaciro abenerurimi. Mu kuri, ibihugu byateye imbere ku isi ahanini bibifashwamo n’indimi zabyo. Urugero twafata ni nk’u Bushinwa. Ubu imihanda yose abantu barahirimbanira kwiga ururimi rwabo kugira ngo babashe guhahirana nabo, kwigayo, n’ibindi. Ibyo bikerekana ukwigira ndetse n’agaciro umuryango nyarurimi cyangwa igihugu gikesha ururimi rwabo.

Byongeye kandi, abenerurimi bifashisha ururimi bahana amakuru, basangira ibitekerezo by’iterambere, bajya inama zubaka ndetse bikanabaha icyerekezo gifatika cy’aho bagana. Imbere mu muryango nyarurimi, abenerurimi boroherwa n’ubuhahirane; igura n’igurisha. Byose byongera ubukungu kuri buri umwe ndetse n’umuryango muri rusange. Imimaro y’ururimi kuri bene rwo yaba myinshi hashingiwe ku muryango nyarurimi ndetse n’uko barukoresha.

Ururimi rwacu; Ikinyarwanda, ni rumwe mu ndimi zikoreshwa n’umuryango nyarurimi (abanyarwanda) ari rumwe. Ibyo bituma Abanyarwanda baba abanyamahirwe kuko byoroshya ubwumvane bityo bigatuma habaho imyumvire imwe, ahanini yihutisha iterambere ry’igihugu.

Ubwo bumwe bw’ururimi bwagakwiye kuba imbarutso y’ubumwe mu benerurimi, bukaba n’intandaro yo kwihutisha iterambere ry’igihugu hashingiwe ku kuba Abanyarwanda bose babasha kumvikana mu rurimi rumwe. Twabivuzeho haruguru ko ururimi rufite uruhare rukomeye mu muco ndetse n’imibereho ya bene rwo.

Ikinyarwanda gikoreshejwe neza nk’uko bikwiye, ni byo bizaduhesha agaciro ndetse no kwigira. Haracyari ubukangurambaga mu gukoresha ururimi neza, yaba mu mivugire ndetse n’imyandikire. Ni ah’umunyarwanda wese ko aharanira isigasirwa ry’ururimi rwacu. 

Ijya kurisha ihera ku rugo, bivuze ko mbere habanza ururimi kavukire hanyuma indimi z’amahanga zikaza ari inyongera cyangwa inyunganizi. Mu nzego zose harakorwa ibishoboka ngo Ikinyarwanda kigumane umwimerere wacyo ndetse n’agaciro kacyo. Ibyo bizagerwaho igihe twese tubigize ibyacu, tuvuga kandi tunandika ururimi uko byagenwe.

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND