RFL
Kigali

Habamahoro Vincent mu bakinnyi berekanwe na AFC Leopards yo muri Kenya - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2019 16:35
0


Habamahoro Vincent wari Umukinnyi wo hagati muri SC Kiyovu yerekanwe mu bakinnyi AFC Leopards izakoresha mu mwaka w'imikino 2019-2020.



Habamahoro yasoje amasezerano muri SC Kiyovu nyuma y'uko bari bamaze gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2019 batsindwa na AS Kigali ibitego 2-1. Muri uwo mukino wa nyuma, Habamahoro Vincent yari kapiteni wa SC Kiyovu kuko Ngirimana Alex usanganwe izi nshingano yari yabanje ku ntebe y'abasimbura.


Habamahoro Vincent (Ubanza iburyo) ubwo AFC Leopards yerekanaga abakinnyi 


Habamahoro Vincent ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w'imikino 2018-2019

Habamahoro Vincent yasinye imyaka ibiri muri AFC Leopards isanzwe itozwa na Cassa Mbungo Andre wanamutoje muri SC Kiyovu.

Uretse Habamahoro Vincent werekanwe muri AFC Leopards, iyi kipe yerekanye abakinnyi barimo Kayumba Soter wakinnye muri AS Kigali ndetse na Ismaila Diarra wakiniye Rayon Sports.


Uva ibumoso uwubanza  ni Kayumba Soter (Rwanda) na Ismaila Diarra (Mali) wa kabiri 

Kayumba Soter yakomezanyije na AFC Leopards nyuma yo kunaniranwa na AS Kigali yamwifuzaga mu bwugarizi mu gihe Habamahoro Vincent yananiranwe na SC Kiyovu yashakaga ko yongera amasezerano cyo kimwe na Musanze  FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND