RFL
Kigali

Nyiramatama Ansila wari waratoranyijwe mu bakobwa b'uburanga bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga yashyinguwe mu cyubahiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2019 19:48
2


Kuri iki Cyumweru tariki 7/7/2019 ni bwo umukecuru witwa Nyiramatama Ansila wari waratoranyijwe mu bakobwa b'uburanga bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga yashyinguwe mu cyubahiro i Nyagatare. Tariki 03/07/2019 ni bwo yitabye Imana ku myaka 109.



Uyu mukecuru Nyiramatama Ansila yashyinguwe mu cyubahiro mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi mu muhango witabiriwe n'abo mu muryango, inshuti zawo, abo yahaye amata ndetse n'abaturanyi. Mu muhango wo kumushyingura byari amarira avanze n'amashimwe kuko Imana yamuhaye kurama dore ko yari ari mu banyarwanda mbarwa bakuze kurusha abandi bose aho yitabye Imana ku myaka 109 y'amavuko.

Abagize icyo bavuga mu muhango wo gushyingura uyu mukecuru, bikeje ku gushima Imana yamuhaye kurama ndetse akaba yarabashije kubona n'ubuvivi bwe. Ikindi nuko uyu mukecuru yaranzwe n'urukundo no kwigisha abo mu muryango kubana n'abantu neza, uwo akaba ari umurage mwiza abasigiye wo kubaha abantu ndetse no gutabarana kuko ari byo byarangaga abanyarwanda bo hambere.


Ansila yashyinguwe mu cyubahiro mu karere ka Nyagatare

Uyu mukecuru yasize umuryango mugari cyane dore ko yabyaye abana 6, akaba yari afite abuzukuru 25, abuzukuruza 63 n’ubuvivi 2. Imfura ye iracyariho, gusa nawe arakuze rwose dore ko afite imyaka hafi 90 y’amavuko, akaba atuye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukiri.

Uyu mukecuru yitabye Imana ku myaka 109

Amakuru INYARWANDA yamenye avuga ko uyu mukecuru Ansila Nyiramatama akiri inkumi yari yaratoranyijwe mu bakobwa b’uburanga bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga. Mu myaka 109 yamaze ku isi, yaranzwe n’urukundo, gukunda igihugu no gushishikariza abantu gukomera ku ndangagaciro za Kinyarwanda. Ni urwibutso rukomeye asigiye abo mu muryango we nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwuzukuruza we Ev Fred Kalisa uri mu bavugabutumwa bakunzwe muri ADEPR.

Mu kumushyingura byari amarira avanze n'amashimwe kuko Imana yamuhaye kurama

Abapasiteri bo muri Anglican church ari naho uyu mukecuru yasengeraga

Abana b'uyu mukecuru usigiye urwibutso rukomeye abari bamuzi

Abuzukuru ba Ansila Nyiramatama

Se wa Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR, uyu musaza ni we wigishije ijambo ry'Imana ku bari bagiye guherekeza uyu mukecuru

Pastor Musoni Innocent (ibumoso) wo muri Guerison Des Ame hamwe na Ev Fred Kalisa umwuzukuruza w'uyu mukecuru

Ev Fred Kalisa hamwe na Nyina na mushiki we


Umuvugabutumwa Fred Kalisa umwuzukuruza w'uyu mukecuru


Mu muhango wo gushyingura uyu mukecuru wari uri mu banyarwanda bakuze kurusha abandi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutesi janet4 years ago
    Wari umubyeyi kuri twese abato nabakuru nkumwuzukuruza wawe nzahora nibuka urukundo, ikinyabupfuru, n'ubunyangamugayo wadutoje, may your soul keep resting in peace
  • JAK4 years ago
    NIBAKOMEREKWIHANGANA NATWETWAMUKUNDAGA





Inyarwanda BACKGROUND