RFL
Kigali

Abahitanwa n'icyorezo cya Ebola muri Congo bamaze kugera ku 1000

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/05/2019 12:04
1


Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu bagera ku 1000



Umwe mu bayobozi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Michael Ryan, avuga ko abaganga batizerwa n'abayobozi ba Congo hakiyongeraho n’ibitero by’inyeshyamba zitwaje intwaro, bigatum ibyo byose bikoma mu nkokora abashinzwe kurwanya ebola muri icyo gihugu bityo nayo ikiyongera

Dr Ryan avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere kw'uyu mwaka, ibigo bishinzwe kuvura Ebola n'abakozi babyo bamaze guterwa incuro 119.Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Genève mu Busuwisi, yavuze ko icyo cyorezo gikomeje kwiyongera

Dr Ryan avuga ko abashinzwe kuvura bafite imiti myinshi kandi ko abarenga ibihumbi ijana bamaze kuvurwa ariko kandi ebola ntiva mu nzira gusa avuga koinyeshyamba zitwaje intwaro ndetse na bamwe mu bayobozi binuba abaganga bakomeje gutuma umugambi wo kurwanya ebola ugenda nabi ati: "Turacyafite ikibazo cy’uko  bamwe mu baturage batatwizeye".

Abakozi b'ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS bemeza ko intara 14 kuri 26 zigize icyo gihugu zimaze guterwa n'icyo cyorezo gusa ngo biracyagoye kugihagarika bitewe n’ubugizi bwa nabi

 Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitabita,4 years ago
    umunu,wese,yihutire kwamuganga,iyorwara,nimbicyan





Inyarwanda BACKGROUND