RFL
Kigali

NKORE IKI: Narahemukiwe none ndatekereza gutereta umukobwa umutima ukandya kandi ndashaka gushinga urugo

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/04/2019 13:57
3


Mu nkuru tujya tubagezaho z'abasomyi bacu baba batwandikiye aho baba bagisha inama, kuri ubu itahiwe n'iy'umusomyi watubwiye ko afite ikibazo kimukomereye dore ko kubera ibikomere yatewe n'umukunzi we wa mbere, kuri ubu atekereza gutereta umukobwa umutima ukamurya. Aragisha inama y'icyo yakora.



Mu butumwa yatwandikiye akadusaba kudatanza amazina, uyu musomyi wa Inyarwanda.com yagize ati: "Muraho masomyi, sindi bwivuge izina. Ndi umusore mfite imyaka 35 y'amavuko, mu myaka ibiri ishize nari mfite ubukwe umukobwa twendaga kubana naramusabye aranyima. Ntabwo nigeze mbitindaho cyane nahise numva ko nyine ubwo atabishaka kandi icyifuzo cye ndacyubahiriza. Ubwo nagiye gufata irembo twaramaze gupanga itariki y'ubukwe. 

Nyuma umukobwa naje kumuhamagara nsanga telephone ye ntayiriho, ngiye iwabo barambwira ngo yagiye Uganda kwa nyirasenge azagaruka vuba. Bampaye nomero za nyirasenge muhamagaye arambwira ati 'umukobwa agiye kubyara numva isi inguyeho'. Yamaze kubyara agaruka mu Rwanda. Ibyo byose byararangiye ariko ikibazo mfite ni uko ubu n'iyo ntekereje gutereta umukobwa umutima urandya. Nkore iki koko ko nshaka gushinga urugo? Nomero wambonaho niba hari n'uwangira inama ni iyi telephone yambonaho: +250738756683

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye akabunyuza kuri Email yacu ari yo: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayibanda4 years ago
    Ndumva washaka undi wishimiye kuko abakobwa.Bose sibamwe kdi nuwo ashobora kuba Atari ikirara yarashutswe nkuko nawe wamusabye akakwima yanga kukuzanaho inda itari iyawe,wareba imico ye washaka ukamubabarira.None se ko aruko abagore aribo bafatwa ugirango barusha abagabo amafuti?ubyigeho neza we kubigira birebire
  • Media4 years ago
    Mwaramutse neza,nshuti nakugira inama WO gusenga Imana ikakumara agahinda numubabaro,kdi Imana izaguha uzaguhoza amarira.
  • Nadine4 years ago
    inama nakugira mbere nambere banza ushimire Imana kuko buriya ntabwo yari uwawe, icyakabiri ,senga Imana iguhe uwugukwiye kandi burya ntukaririre ibitari ibyawe buriya kuba yarakugenje kuriya ni Imana yashatse kukwereka mubyukuri uwo ariwe , mbese yari yakwihishemo ntawawumunya ,hanyuma Imana iramukugaragariza. gusa senga uwawe arahari kandi ntekereza ko arinawo uwiteka azaba yaguhitiyemo. so never give up you will find another lover.





Inyarwanda BACKGROUND