Mu nkuru tujya tubagezaho z'abasomyi bacu baba batwandikiye aho baba bagisha inama, kuri ubu itahiwe n'iy'umusomyi watubwiye ko afite ikibazo kimukomereye dore ko kubera ibikomere yatewe n'umukunzi we wa mbere, kuri ubu atekereza gutereta umukobwa umutima ukamurya. Aragisha inama y'icyo yakora.
Mu butumwa yatwandikiye akadusaba kudatanza amazina, uyu musomyi wa Inyarwanda.com yagize ati: "Muraho masomyi, sindi bwivuge izina. Ndi umusore mfite imyaka 35 y'amavuko, mu myaka ibiri ishize nari mfite ubukwe umukobwa twendaga kubana naramusabye aranyima. Ntabwo nigeze mbitindaho cyane nahise numva ko nyine ubwo atabishaka kandi icyifuzo cye ndacyubahiriza. Ubwo nagiye gufata irembo twaramaze gupanga itariki y'ubukwe.
Nyuma umukobwa naje kumuhamagara nsanga telephone ye ntayiriho, ngiye iwabo barambwira ngo yagiye Uganda kwa nyirasenge azagaruka vuba. Bampaye nomero za nyirasenge muhamagaye arambwira ati 'umukobwa agiye kubyara numva isi inguyeho'. Yamaze kubyara agaruka mu Rwanda. Ibyo byose byararangiye ariko ikibazo mfite ni uko ubu n'iyo ntekereje gutereta umukobwa umutima urandya. Nkore iki koko ko nshaka gushinga urugo? Nomero wambonaho niba hari n'uwangira inama ni iyi telephone yambonaho: +250738756683
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye akabunyuza kuri Email yacu ari yo: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.
TANGA IGITECYEREZO