Ubwo inama yari iteganyijwe uyu munsi ihuza AFC/M23 n’abaturage yaganaga ku musozo, abayitabiriye bagabweho igitero n’abantu batari bamenyekana, batanu mu baturage bahise bitaba Imana abandi benshi barakomereka.
Kuri
uyu wa Kane ku isaha ya Saa Yine, mu mujyi wa Bukavu hari inama yahuje abayobozi
ba AFC/M23 n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza no kubaha umurongo ngenderwaho
kuri ubu buyobozi bushya dore ko igice cya Kivu haba iy’Amajyaruguru cyangwa
Amajyepfo byose biri mu maboko ya AFC/M23.
Mu
gihe inama yari irimo igana ku musozo, harashwe ibisasu bibiri mu baturage bose
bakwira umushwaro ariko bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 barimo Coroneille Nanga na
Bisiimwa bari bamaze gusohoka.
Amakuru
dukesha BBC, ni uko abantu barenga batanu bahise bahasiga ubuzima ndetse abandi
benshi barakomereka gusa imibare irakomeza kwiyongera kuko n’umunyamakuru
wabonye abo nawe yariho yiruka ajya kwihisha.
Muri
iyi nama yari yahuje abaturage ba Bukavu barenga 10,000 bakoraniye ahazwi nka
Place du 24, Coroneille Nanga yatangaje ko gahunda yo gukomeza kwagura ibice
bafashe bikomeza ndetse mu minsi mike barafata imijyi ya Uvira na Fizi.
Bertrad
Bisiimwa wungirije Coroneille Nanga, yatangaje ko ibyabaye i Bukavu ari “Ibikorwa
by’ubwicanyi bwa Perezida Tshisekedi.”
Kugeza
aka kanya, ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa bwigeze buvuga kuri iki gitero dore
ko Coroneille Nanga yari amaze kwizeza abatuye i Bukavu ko mu masaha 48 baraba
bamaze guhabwa abayobozi bashya.
TANGA IGITECYEREZO