A$AP Rocky agiye kongera gusubizwa mu rukiko na A$AP Relli, nyuma y'icyumweru urukiko bwanzuye ko nta cyaha uyu muhanzi yakoze.
A$AP Relli ntabwo arashimangira 100% ko yabonye ubutabera mu rubanza rwe na A$AP Rocky, kuko Relli yagarutse mu rubanza ashinja A$AP Rocky kumukubita no kumukomeretsa.
Relli yagejeje ikirego imbere y'urukiko ejo tariki 26 Gashyantare 2025 arega ko yakorewe icyo cyaha mu kwa munani 2022, bijya guhura n'icyaha cyo kuraswa cyabaye mu Ugushyingo 2021.
Mu rubanza rwabaye ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare, umucamanza yatanze icyemezo cyo gukomeza urubanza rwa Relli, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Rolling Stone.
Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Relli ruzakomereza, nyuma y'uko Rocky atsinze mu rubanza rw’icyaha yaregwaga na Relli cyo kumurasa. Uru rubanza rwa Relli na Rocky byatangajwe ko ruteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Mutarama 2026.
Nyamara, nyuma y'uko Rocky aburana akarekurwa, Relli yagaragaje ko atishimiye kuvugwa nabi. Ku itariki ya 20 Gashyantare, nyuma y'uko Rocky yari aciriwe iteka ko nta cyaha yakoze, Relli yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram busa n'ubwihanangiriza abari bakomeje kumuvuga.
Yaranditse n'uburakari bwinshi ati: "Ibihuha ni kimwe mu biranga abantu badafite icyerekezo n'intego zifatika m'ubuzima. Nyanga, unkoze isoni, umvuge nabi, simbyitayeho kubaho kwawe nta na kimwe byongera k'ubuzima bwange".
Urubanza rwa Relli rwakomeje kuganirwaho mu itangazamakuru kubera guhangayikishwa n’uko ibihumbi by'abafana ba A$AP Rocky bamubonye nk’umwere mu gihe abandi bari banabonaka A$AP Relli nk'umubeshyi mu rubanza. Nyuma y'iki kirego ubucamanza bwatangaje ko urubanza ruzaba muri 2025.
Umuraperi A$AP Rocky agiye gusubizwa mu rukiko nyuma yo kwishimira ko yatsinze urubanza hashyizweho ikindi cyaha
TANGA IGITECYEREZO