RURA
Kigali

Yatanzweho Miliyoni 228 Frw! Ibidasanzwe ku ndirimbo Bruce Melodie na Harmonize baririmbye muri Trace Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2025 13:30
0


Umuririmbyi Itahiwa Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahuje imbaraga na mugenzi we Harmonize baririmbana indirimbo 'Zanzibar' bakoranye, ubwo bari mu birori by’itangwa ry'ibihembo “Trace Awards &Festival”, aho yishyuwe Miliyoni 28 Frw kugirango abashe kugaragara ku munsi w'ibi bihembo.



Ibi bihembo byatangiwe i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025. Ni ku nshuro ya kabiri bitanzwe, kuko byaherukaga gutangirwa i Kigali mu Rwanda, mu Kwakira 2023. 

Ni ibihembo mpuzamahanga, kandi bihuza abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika, ndetse biherekezwa n'abahanzi baririmba indirimbo zinyuranye.

Diamond yaririmbye na Juma Jux indirimbo bakoranye bise 'Joy', ndetse uyu muhanzi yiyongejeje indirimbo ye 'Komasava' yaririmbye ari kumwe n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation. 

Byaririmbyemo kandi umuhanzikazi Zuchu, Nandy, Yemi Alade n'abandi berekanaga ko biteguye gutanga ibyishimo. Rema yihariye ibihembo kuko yegukanye ibihembo bine, ni mu gihe Burna Boy na Davido batashye amara masa.

Mu bandi baririmbye muri ibi bihembo kandi harimo Bruce Melodie wafatanyije na Harmonize kuririmba indirimbo 'Zanzibar'. The New Times iherutse gutangaza ko Bruce Melodie yishyuwe Miliyoni 28 Frw kugirango azaririmbe muri ibi birori.

Iyi ndirimbo 'Zanzibar' yitsa ku rwego rw'ubukerarugendo muri iki gihugu, ndetse ihamagararira abantu gusa Zanzibar, ndetse iri ku isoko kuva ku wa 14 Gicurasi 2023, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa Harmonize.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element Eleee, ni mu gihe amashusho yakozwe na Kenny. Ikorwa ry’iyi ndirimbo ryatewe inkunga na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan.

Uko Harmonize na Element bakoranye iyi ndirimbo bise ‘Zanzibar’

Iyi ndirimbo ni igitekerezo cyagizwe na Producer Element ashingiye ku kuntu Zanzibar ari hantu hatatse ibyiza, yiyemeza kuhamenyekanisha mu buryo bwagutse.

Ubwo mu ntangiriro za Gicurasi 2023, Harmonize yagiriraga urugendo mu Rwanda yasuye Element muri ‘studio’ yumva iyi ndirimbo arayikunda.

Asubiye muri Tanzania, Harmonize yakomeje ibiganiro na Element ndetse amusaba ko yamwoherereza iyi ndirimbo nawe akayigiramo uruhare afatanyije na Bruce Melodie.

Ubwo yari kuri Televiziyo Rwanda, icyo gihe muri Mutarama 2023, Harmonize yavuze ko we na Bruce Melodie bitegura gushyira hanze iyi ndirimbo bahimbiye Zanzibar.

Muri iki kiganiro, Harmonize yavuze ko umubano we na Melodie wagutse ahanini bishingiye ku bihe bagiranye ubwo Bruce Melodie yamusuraga muri Tanzania. Yavuze ko urwo rugendo, rwavuyemo gukorana indirimbo, gutembera, gusangira, anaririmba mu gitaramo cye.

Ati "Twanakoze indirimbo ishingiye kuri Zanzibar. Sinzi niba umuvandimwe anyemerera kuba twayiririmba, ariko twakoreye indirimbo nziza Zanzibar." Harmonize yavugaga ko iyi ndirimbo izaba yubahiriza ubukerarugendo bwa Zanzibar.

Umushinga w’iyi ndirimbo, Harmonize yawugaragarije abashinzwe ubukerarugendo muri Zanzibar barawukunda cyane, ndetse bemeranya nawe kubatera inkunga mu buryo bw’amafaranga, banabafasha kubona ibice binyuranye bazafatiramo amashusho y’iyi ndirimbo.

Icyo gihe umwe mu bashinzwe ibikorwa muri 1: 55 AM, yabwiye InyaRwanda ko ubuyobozi bwa Zanzibar bwishyuye Miliyoni 200 Frw kugira ngo iyi ndirimbo ‘ibe ikirango cyabo’ mu rwego rwo gushishikariza abantu gusura aka gace. Ariko, Bruce Melodie ndetse na Harmonize bayifiteho uburenganzira.

Uwahaye amakuru InyaRwanda ati “Indirimbo iri mu biganza byabo niyo yubahiriza ubukerarugendo rwa Zanzibar (Zanzibar Anthem), ariko Bruce Melodie na Harmonize bayifiteho uburenganzira nk’uko bigaragara. Harmonize aganiriza ubuyobozi bwa Zanzibar yababwiye ariko ko indirimbo yayihuriyemo na Bruce Melodie, bamusaba ko bayigura hanyuma bakabafasha mu ikorwa ry’amashusho yayo n’ibindi.”

Mbere y’uko bafata amashusho y’iyi ndirimbo, hari amafaranga babanje guhabwa ari muri Miliyoni 200 Frw bumvikanye.

Uruhande rwa Bruce Melodie ntirwiyumvishaga uburyo iyi ndirimbo ubuyobozi bwa Zanzibar bwayikunze, ndetse ntibanumvaga ko aya mafaranga bazayahaba. Ubuyobozi bwa Zanzibar bwabafashije mu bijyanye n’imibereho, kubona uburyo bwiza bwo kuhafatira amashusho n’amafoto n’ibindi.

Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live, Bruce Melodie yabwiye Isibo Tv ko ubwo yari muri Zanzibar bafashijwe na Perezida Samia Suluh wa Tanzania gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Ati “Twagiye gufata amashusho dufite uruhushya rwa Perezida wa Tanzania [Samia Suluhu Hassan].”

Bruce Melodie yavuze ko ashingiye ku gihe amaze ajya muri Tanzania, yabonye ko umuziki waho ugoye kuwucengeramo bitewe n'uko 'bakunda ibintu byabo kurusha uko twe tubikunda'.

Iki gihugu akigereranya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bijyanye no kuba umuhanzi wo mu kindi gihugu yacengera ku isoko ryaho.

Bruce yavuze ko bimusaba kuhatinda, kwiga no gukora ibintu biri hejuru kugira ngo ibihangano bye bizumvikane muri Tanzania.

Yavuze ko iyi ndirimbo 'Zanzibar' bakoze yakunzwe na Perezida Samia Suluh kugeza ubwo anabahaye uburenganzira bubemerera gufata amashusho yayo.

Uyu munyamuziki yavuze ko ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo bahuye n'imbogamizi z'ubuyobozi bw'ibanze bwo muri Zanzibar bwafatiriye ibikoresho bakoreshaga mu gihe cy'amasaha 12.

Yavuze ko bagerageje kwerekana ibyangombwa bari bahawe bibemerera gufata amashusho ariko bibanza kugorana. Ati "Biza gukurikiranwa barabifungura."

Zanzibar imaze kuba ikirwa gikunzwe cyane na ba mukerarugendo, cyane cyane abahanzi bahakundira uburyo amashusho y’indirimbo zabo aba akeye cyane. Hari abahafatira amashusho ku mucanga n’ibindi birwa byaho biryoshya cyane amashusho.

Zanzibar ituwe n’abaturage barenga miliyoni 1.504 (Imibare yafashwe mu ibarura ryo mu 2012), ni ikirwa kigari gifite ubuso bungana na Kilometero kare 2, 461.

Iherereye hafi y’injyana y’u Buhinde mu Birometero 50. Ifite ubukungu butajegajega ikesha inyungu ikura mu bukerarugendo, aho benshi bayisura bitewe n’imiterere n’ibinyabuzima bitandukanye bihaboneka.

Zanzibar ni Akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe n'ibirwa byinshi ko mu nyanja y'u Buhinde. Nubwo Zanzibar ari ikirwa cyigenga ariko kibarurwa ku gihugu cya Tanzania.

Muri Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubukerarugendo muri iki gihugu, Lela Muhamed Mussa yasabye ba mukerarugendo bahasokera kujya bambara bikwije, ntibanyuranye n’umuco waho.

Minisitiri Lela yabwiye BBC ishami ry’Igiswayile ko hari ba mukerarugendo bagenda mu muhanda bameze "nk'aho bambaye ubusa". Uyu muyobozi yavuze ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazacibwa amande atari munsi y’ibihumbi 690 Frw.


Bruce Melodie yataramanye na Harmonize mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 

Bruce Melodie yishyuwe Miliyoni 28 Frw kugirango aririmbe muri ibi birori, ni mu gihe iyi ndirimbo ubwayo Zanzibar yayitanzeho Miliyoni 228 Frw

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZANZIBAR’ YA BRUCE MELODIE NA HARMONIZE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND