Ikipe ya APR FC yifatanyije n'umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana wamaze kwakira inkuru mbi y'uko mushiki we yitabye Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane itariki 27 Gashyantare 2025 inkuru mbi yatashye mu ikipe ya APR FC nyuma yo kumva ko umukinnyi wayo ukomoka muri Ghana ukina mu kibuga hagati Richmond Lamptey yabuze mushiki we witabye Imana.
Ikipe ya APR FC ikimara kumenya aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yihanganishije uyu mukinnyi iti: "Ubuyobozi, Abakinnyi ndetse n'abagize ikipe ya APR FC twese twihanganishije umukinnyi wacu Richmond Lamptey mu bihe bitamworoheye byo kubura mushiki we. Turi kumwe nawe mu bihe bitakoroheye tunagusengera ukomeze kwihangana."
Mu mpeshyi ya 2024 ni bwo APR FC yaguze uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati imukuye mu ikipe ya Asante Kotoko yo muri Ghana.
Richmond Lamptey ukinira APR FC ari mu bihe bikomeye byo gupfusha mushiki we
TANGA IGITECYEREZO