RURA
Kigali

Abakinnyi ba Israel Premier Tech bakomeje kugaragaza ubufatanye muri Tour du Rwanda 2025

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/02/2025 11:31
0


Ikipe ya Israel Premier Tech ikomeje kwitwara neza mu irushanwa rya Tour du Rwanda, yashimiye cyane Sam Coleman w’imyaka 19 usanzwe ukina mu ikipe y’abakiri bato, kubera uruhare yagize mu gutegura intsinzi ya kabiri umukinnyi wayo yatwaye muri iryo rushanwa.



N’ubwo Coleman ataragera ku mwanya wa mbere, yakoze akazi katoroshye kagejeje ku ntsinzi ikipe ye aho mukinnnyi wayo Bradley Gilmore yegukanye agace ka gatatu.

Umunya-Australia, Bradley Gilmore niwe wegukanye agace ka Rubavu-Musanze, kangana n’intera ya kilometero 121. 

Muri rusange, ikipe ya Israel Premier Tech yagiye ikora neza mu gutegura irushanwa, aho Coleman yakoresheje igihe cye neza kugira ngo abashe gukurura abakinnyi bari imbere, bityo bifasha Gilmore gutsinda.

Rubén Plaza, umuyobozi w’ikipe ya Israel Premier Tech, akaba n’umukinnyi wabaye uwa mbere mu irushanwa rya Tour de France, yavuze ko Coleman yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya Bradley Gilmore. 

Yavuze ko ikipe yose yakoze akazi katoroshye, ariko Sam Coleman akwiye gushimirwa ku buryo yashoboye kugenzura abakinnyi bari imbere, agafasha ikipe kugera ku ntego yayo.

Plaza yongeraho ko Moritz, umukinnyi wa Israel Premier Tech, yashoboye kugenzura kilometero 15 za nyuma wenyine, bituma ikipe igera ku ntsinzi. 

Naho Brady, umukinnyi w’ikipe, yakoze sprint ikomeye, ari na we wegukanye ako gace, bigaragaza ko ikipe yakoze neza cyane muri rusange.

Ikipe ya Israel Premier Tech ibifashijwemo na Bradley Gilmore muri Tour du Rwanda, ndetse umukinnyi Gilmore akaba ari ku mwanya wa kane muri rusange irifuza ko umukinnyi wayo Bradley Gilmore yakwegukana iri siganwa kuko arushwa ibihe bito na Fabien Doubey wambaye umwenda w’umuhondo.

Gilmore yabwiye itangazamakuru ko afite icyizere cy’uko azitwara neza mu minsi isigaye y’irushanwa. Yagize ati: "Nizeye ko nzi neza uko nashobora gukora ku misozi, kandi nzi neza uko abandi bakinnyi bava ku misozi." 

Ibi bitanga icyizere ko ikipe ya Israel Premier Tech ikomeje kwerekana ubuhanga bw’abakinnyi bayo kandi bafite gahunda yo gutsinda.

Kuri uyu wa kane abasiganwa barahaguruka mu karere ka Rubavu berekeza i Karongi aho baza gusiganwa ibilometeto 97. 

Umukinnyi Bladley Gilmore umaze kwegukana uduce tubiri muri iri siganwa akaba akinira Israel Premier Tech, niwe wongeye guhangwa amaso muri aka gace cyane ko afite akazi gakomeye ko kwambura umwambaro w'umuhondo umufaransa Fabien Dubey.


Abakinnyi ba Israel Premier Tech bakomeje kugaragaza ubufatanye no gushyira hamwe mu isiganwa rya Tour Du Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND