Mu gihe umutoza wa Arsenal atarakura amaso ku gikombe cya shampiyona, yavuze ko gahunda ari ugukosora amakoza bamaze iminsi bakora ubundi bagatangira gutsinda umukino ku wundi.
Amahirwe ya Arsenal yo kwegukana igikombe cya Premier League aragenda ashira nyuma yo kunganya na Nottingham Forest ubusa ku busa 0-0.
Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, yemeye ko ikipe ye yaburaga ishusho ikenewe kugira ngo itsinde umukino nk’uyu anakomoza ku bibazo by’imvune bikomeje kugonga ubusatirizi bwe.
Arsenal yahuye na Forest idafite abakinnyi bayo bakomeye mu busatirizi barimo Bukayo Saka, Gabriel Martinelli, Gabriel Jesus na Kai Havertz bose bafite imvune.
Ibi byabaye nyuma y’uko Arsenal inaniwe gutsinda mu mukino uheruka, aho yatsinzwe na West Ham igitego 1-0 ku kibuga cyayo. Kuri ubu, Arsenal irarushwa amanota 13 na Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Kubera ikibazo cy’imvune, Mikel Merino yakinishijwe nk’umwataka w’igihe gito, akaba ari we wagize uburyo bwonyine Arsenal yabonye bugana mu izamu, ariko umunyezamu wa Forest, Matz Sels, abasha gukuramo uwo mupira mu gice cya kabiri.
Nyuma y’umukino, Arteta yagaragaje ko ikipe ye yagize umukino mwiza ariko ibura igitego cyo kurangiza neza.
Ati "Twaganje umukino, twagerageje uburyo bwinshi butandukanye. Twakomeje kugerageza ariko twabuze igitekerezo cya nyuma cyo gutsinda ikipe yari yifashe neza. Tugomba gukomeza gushaka uburyo bwinshi bwo gutera imipira igana mu izamu,"
Mbere y'uyu mukino, Arteta yari yavuze ko atazarekura urugamba rwo guhatanira igikombe, keretse "apfuye."
Nubwo atemera ko ikipe ye yamaze gusezererwa burundu ku gikombe cya shampiyona, yemeza ko igisigaye ari ugutsinda imikino isigaye hanyuma bakareba uko amahirwe azagenda.
Yakomeje agira ati "Icyumweru gishize byari uko, n’icyumweru cyari cyabanje ni uko byari bimeze. Icyo tugomba gukora ni ugutsinda imikino yacu hanyuma tukareba aho bizatugeza,"
Umutoza wa Arsenal yavuze ko gahunda zabo ari ugukurikizaho kwitwara neza muri buri mukino bakareba iyo byerekeza
TANGA IGITECYEREZO