RURA
Kigali

Diamond yashavujwe n’ibyabereye muri Trace Awards, asaba Perezida Samia kubaka inyubako nka BK Arena

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2025 9:50
0


Umuririmbyi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz [Simba] yongeye kubwira Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ko kimwe mu bikorwaremezo bakeneye nk’abahanzi muri iki gihugu harimo n'inyubako yubatse nka BK Arena.



Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, yatangaje ibi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mu kiganiro gishamikiye ku itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards yitabiriye byabereye i Zanzibar. 

Diamond yavuze ko kuba ibihembo bya Trace Awards byatangiwe muri Zanzibar bigaragaza ikintu cyiza ariko kandi "dukeneye inyubako nka Arena kugira ngo ijye ibasha kwakira ibirori mpuzamahanga nk'ibi".

Yumvikanishije ko atishimiye imigendekere y’itangwa ry’ibi bihembo, kuko aho byabereye hari ku mazi, byatumye urubyiniro (Stage) rwagiye rwangirika bitewe n’umuyaga. Ndetse, ibi birori byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko ababitegura batangaje ko bagize imbogamizi z’umuyaga.

Umwe mu bitabiriye ibi birori, yabwiye InyaRwanda ko batangiye ahagana saa tanu z’ijoro, kandi ko byarangiye saa cyenda z’ijoro. Yavuze ko hari bimwe mu bikorwa byari byubatswe byangijwe n’umuyaga, ndetse n’amazi asatira aho bari bicaye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Diamond yavuze ko ibyabereye muri Trace Awards, byashimangiye ko iki gihugu gikeneye inyubako imeze nka BK Aena.

Yavuze ati “Ariko hariho ikintu kimwe gusa cyo gusaba, ndashaka kongera gusaba Leta kutwubakira ikibuga, niba turebye kuri Trace Awards, bagize ibibazo byinshi hano, barimo kubaka ‘stage’ igwa hasi.”

Diamond yumvikanishije ko badakwiye kwakira ibirori nk’ibi, hanyuma ngo bajye gutira aho kubikorera, kandi ko inyubako nk’iyi yakurura cyane ibikorwa bishamikiye ku bukerarugendo. Arakomeza ati “Leta izi ko idukorera ibintu byinshi, dukeneye ‘Arena’ kandi ibi tumaze imyaka myinshi tubivuga.

“Nyakubahwa Perezida, Dr. Samia Suluhu Hassan, tuzi ko utwumva, ukora neza, ufite impuhwe, reka dusubiremo natwe abahanzi, reka tubone ‘Arena’ nk’uko ‘Stade’ ziri muri buri karere.”

Diamond yavuze ko inyubako nka Arena itakira gusa ibitaramo by’abahanzi n’ibirori Mpuzamahanga, kuko yakira n’imikino irimo nka Basketball, Volleyball n’indi.

Si ubwa mbere Diamond agaragarije ubuyobozi bwa Tanzania, ko bakeneye kubaka inyubako imeze nka BK Arena.

Uyu muhanzi tariki 16 Kanama 2019, yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, icyo gihe yatashye ayivuga imyato, ndetse asaba abayobozi kubishyira mu by’ibanze.

Icyo gihe yavuze ati “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.”

 

Diamond yasabye Perezida wa Tanzania, Samia kumva ijwi ry’abahanzi akubaka inyubako imeze nka BK Arena 

Diamond yumvikanishije ko atishimiye uburyo ‘stage’ abahanzi bari kuririmbiraho yagiye yangirika

Ubwo mu 2019, Diamond yasuraga inyubako ya BK Arena yatashye ayiratira abanya-Tanzania





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND