RURA
Kigali

Bamwe mu byamamare bifite amazina mu myidagaduro bamaze gusura ingagi mu Birunga – AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/02/2025 7:50
0


Muri gahunda yo gusura ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite, benshi babengutse gusura Ingagi mu Birunga, hakaba hamaze kugendererwa n’ibyamamare bitandukanye mu nguni zose.



Kuva mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwashyize imbere gahunda ya ‘Visit Rwanda’ igamije gushishikariza abanyamahanga kurusura no kumenya amateka yarwo nk’Igihugu cyanyuze muri byinshi.

Iyi gahunda ya ‘Visit Rwanda’ imaze kugaragaza umusaruro ufatika dore ko byibuze ukuyemo imyaka y’icyorezo cya ‘Corona Virus’ ubwo nta bantu bari bemerewe gutembera, indi myaka yose u Rwanda rwasurwaga n’abarenga miliyoni 2 ku mwaka.

Muri aba miliyoni ebyiri basura u Rwanda ku mwaka, byibuze buri mwaka u Rwanda rwinjiza amafaranga atari munsi ya Miliyari 600 Frw nk’uko tubikesha imibare ya Rwanda Development Board (RDB) na Bank y’Isi.

Muri abo bantu barenga miliyoni 2 ku mwaka, barimo n’abantu bazwi cyane ku buryo kugera mu Rwanda byavugwaga mu binyamakuru mpuzamahanga ndetse n’ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo bakababona ndetse bakamenya ko bageze mu Rwanda.

African News itangaza ko mu Rwanda habarirwa ingagi 1,063 ziri mu bice bitandukanye by’Igihugu harimo no mu Birunga. Uyu mubare w’izi ngagi utuma u Rwanda ruza imbere mu bihugu bitunze ingagi za Gorilla Beringei ku kigero cya 30% cy’ingagi zose ziba ku Isi, zibereye mu Rwanda nk'uko tubikesha gorillatracking.com

Ibi byose bituma benshi mu basura u Rwanda banyarukira mu bice birimo Ingagi kuko atari ahantu hose wazibonera.

Abenshi mu byamamare basura izi ngagi, bakunze kuza ku munsi mukuru wo kwita izina abana b’ingagi baba baravutse bituma amahanga yose abona akanamenya agaciro k’ingagi bituma ziba bimwe mu biremwa byubashywe.

Nubwo mu gisata cya Siporo ariho ubukangurambaga bwa 'Visit Rwanda' bwiganje, benshi mu banyamuziki, abakinnyi ba filime, abanyarwenya benshi bamaze gusura u Rwanda bakurikiye ingagi. Bamwe mu bamaze gusura Ingagi barimo;

1.    Kevin Hart

Umunyarwenya w’umunyamerika Kevin Hart yise ingagi mu birori ‘Kwita Izina’ ubwo we yitaga umwana w'ingagi wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Twitabweho akamuha izina rya “Gakondo”.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2024, mu kiganiro The Tonight Show Starring Jimmy Fallon gitambuka kuri Televiziyo NBC no ku mbuga nkoranyambaga, Kevin Hart yavuze ko ubwo yasuraga ingagi mu Birunga, yari azi ko ataza kwegerana nazo hariho ikirahure ariko asanga ntacyo agomba guhura n’ingagi amaso ku maso.

2.    Idris Elba n'umugore we Sabrina Elba 

Aba bombi basuye ingagi mu gihe cyo 'Kwita izina' ndetse Sabrina yita umwana w'ingagi 'Narame'.

3.    Winston Duke, Umukinnyi wa Filime

Ni Umunya-Trinidad and Tobago umaze kubaka izina mu gukina filime. Yamenyekanye akina nk’umunyarubuga witwa M’Baku muri Black Panther (2018).

Uyu mukinnyi wa filime akaba na producer, yagize uruhare mu ikorwa rya filime zirimo Us (2019), Avengers: Infinity War (2018) na Spencer Confidentioal (2020).

Uyu mugabo yasuye u Rwanda byumwihariko ingagi aho yise umwe mu bana bazo izina “Intarumikwa” ndetse na nyuma y’aho ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

4.    Shawn Mendez

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, The Ben yahuye na Shawn Mendez i Musanze ndetse bagirana ibiganiro n’uyu muhanzi uvuka mu gihugu cya Canada.

Uyu mugabo yari muri gahunda ye y’ubukerarugendo byumwihariko akaba yari afite intego n’ubushake bwo gusura ingagi mu birunga nk’uko yabigaragaje ndetse na The Ben agafata urugendo rwo kujya kumureba i Musanze.

5.    Camila Cabello

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Camila Cabello, yanejejwe n’ubuzima bw’ingagi zo mu Birunga mu karere ka Musanze, ubwo yazisuraga mu biruhuko bisoza umwaka wa 2022 yagiriye mu Rwanda.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Camila Cabello yavuze uko yatangajwe n’ubuzima bw’ingagi nyuma yo kuzisura mu misozi miremire yo mu Rwanda, ashima byimazeyo abagira uruhare mu kubungabunga ibi byiza.

Ati “Sinatekerezaga mu nzozi zanjye ko umunsi umwe nzatembera imisozi, nkabasha kureba n’amaso Silverback (ingagi y’ikigabo).”

Camila Cabello yashimiye abantu bose bagira uruhare mu kubungabunga ingagi cyane cyane abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.

Ati “Nakunze cyane iki cyanya n’abantu twahahuriye. Warakoze cyane Bigirimana Francois.”

The Ben yagiye kureba Shawn Mendez i Musanze aho yari yagiye gutemberera

Nyuma yo gusura Ingagi, Camila Cabello yatashye byamurenze

Winston Duke yasuye ingagi yita izina umwana w'ingagi ndetse nyuma anahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda

Kevin Hart ni umwe mu byamamare byasuye u Rwanda ariko banagera mu Birunga kureba ingagi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND