Inkuru dukesha ikinyamakuru Face Africa ivuga ko, mu kiganiro na Let’s Talk with Kat, Crystal Mangum yemeye ko yihimbiye ibirego byo gufatwa ku ngufu mu rwego rwo gushaka "kwemererwa n'abantu, aho gushaka kwemererwa n'Imana," Nk’uko yabyemeje.
Mangum w’imyaka 46 akaba umwiraburakazi yagize ati: "Nababeshyeye ko bamfashwe ku ngufu kandi bataramfashwe mubyukuri, kandi ibyo byari amakosa,".
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, Crystal Mangum, umugore wavuze ko abakinnyi batatu b'abazungu b’ikipe ya Lacrosse ya Duke University bamufashe ku ngufu mu 2006, yemeye ko byari kinyoma. Ibyo byatumye habaho impaka nyinshi ku bijyanye n’ubwoko, uburenganzira bw’abagore n’akarengane, ariko byanatumye hasigara urujijo.
Muri 2006, Crystal Mangum wigaga muri kaminuza ya North Carolina Central, yahawe akazi ko kubyina mu birori byateguwe n’ikipe ya Lacrosse ya Duke. Nyuma y’ibirori, yatanze ikirego kivuga ko abakinnyi batatu bo muri iyo kipe, Reade Seligmann, Collin Finnerty, na David Evans, bamufatiye ku ngufu mu mu bwiherero. Ibyo byaha byatumye hakurikiraho urujijo, ahanini rushingiye ku bibazo by’ubwoko.
N’ubwo ibitangazamakuru byakwirakwije amakuru menshi, iperereza ryagaragaje ko nta bimenyetso by’ubusambanyi bwemeza ibyo Crystal Mangum yavugaga, ibimenyetso byagaragaye nyuma yo gupima DNA byagaragaje ko icyo kirego nta kuri kurimo.
Hanagaragaye ibinyuranyo mu buhamya bw’abatangabuhamya ndetse n’amakosa y’umushinjacyaha Mike Nifong. Ibi byatumye ibirego bikurwaho muri 2007, ndetse Mike Nifong aza kubura ububasha bwo gukomeza akazi ke kubera ibikorwa bye bitagaragayemo ubunyamwuga.
Nyuma y’imyaka myinshi, Crystal Mangum yemeye ko ibyo yavuze ari ibinyoma. N’ubwo yemeye ko ibyo yashinje abo bakinnyi byari ibinyoma. Abakinnyi batatu b’ikipe ya lacrosse ya Duke Umiversity, babonye ko bari bamaze kwangirika mu buzima bwabo n’ubuzima bw’akazi, ndetse ko bakeneye kongera kubaka izina ryabo nyuma yo gukorerwa akarengane.
Ibi bigaragaza uburemere bw’ingaruka kubeshya no guharabika abantu. Ni ingingo ikomeye ishimangira akamaro ko kubahiriza uburyo bukwiye bw’ubutabera no gukora iperereza ryimbitse mbere yo kugira icyo umuntu avuga ku kirego cyose, cyane cyane mu gihe cy’ibirego bikomeye.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO