Kigali

Uko Shaffy yageze ku gukoresha imodoka z'uruganda rwa Tesla mu ndirimbo iteguza Album ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2024 12:03
0


Umuririmbyi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yageze ku gukoresha imodoka z'uruganda rwa Tesla rw'umuherwe Elon Musk mu ndirimbo ye, bitewe n'uko zigezweho cyane ku isoko muri iki gihe, kandi ntizikunze gukoreshwa cyane n'abahanzi mu ndirimbo.



Uyu muhanzi yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma y'uko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, asohoye amashusho y'indirimbo 'Jumbe' iri mu zigize Album. 

Shaffy avuga ko Album ye iriho indirimbo 12, ndetse yatangiye kuyikoraho yifashishije abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda n'abo mu mahanga. 

Ni Album kandi avuga ko yifashishijeho aba Producer banyuranye barimo Element wamukoreye indirimbo nka ‘Bana’ yakoranye na Chriss Eazy.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Jumbe', bigaragara ko Shaffy yifashishije imodoka z'uruganda rwa Tesla rw'umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk.

Shaffy yavuze ko yakoranye n'abo basanzwe bamufasha mu muziki, byatumye agera ku kwifashisha izi modoka muri iyi ndirimbo. Yavuze ati "Ni imodoka nziza zigezweho hirya no hino ku Isi.

Rero, byansabye gukorana n'abo dusanzwe dukorana kugirango nifashishe izi modoka. Ikindi ni uko izi modoka zidakunze gukoreshwa cyane mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi." 

Imodoka nk’iyi yo muri ubu bwoko Shaffy yifashishije, yageze mu Rwanda bwa mbere muri Werurwe 2024. Icyo gihe zari imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Telsa Model Y zo mu cyiciro cy’izizwi nka Long Range.

Ni imodoka zikoresha amashanyarazi, ndetse zifite ubushobozi bwo kugera ibilometero byinshi bitarasubizwa ku muriro.

Shaffy yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryatinze, kuko kuri gahunda yari afite ko ariyo izakurikira ‘Bana’ ariko siko byagenze. Ati “Niyo yagombaga gukurikira ‘Bana’ ariko hajemo ibibazo, ‘Jumbe’ rro ni ijambo nkoresha mbwira umukobwa kutita kubyo abantu bavuga.”

Avuga kandi ko iyi ndirimbo iri mu zo yakoze ubwo yari mu rugendo mu Rwanda, rwanashyize akadomo kuri Album ye ya mbere.

Uyu muhanzi ariko avuga ko atangira umuziki, abafana bamubwira guhora asohora indirimbo, ariko yishimira ko amaze kubigeraho.

Ati “Ibibazo ubu ntabwo! Ariko nkiri mushya abantu bansabaga gusohora indirimbo, ariko ubu batangiye kunshimira ko ndi gushyira mu bikorwa ibyo bambwiraga.”



Shaffy yatangaje ko yifashishije imodoka z’uruganda rwa Tesla kubera ko zidakunze gukoreshwa cyane mu ndirimbo z’abahanzi 

Shaffy yavuze ko ageze kure imirimo yo gushyira hanze Album ye nshya, kandi izaba iriho abahanzi banyuranye bakoranye 

Shaffy yavuze ko iyi ndirimbo yagombaga gukurikira ‘Jumbe’ ariko hajemo ibibazo  

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JUMBE’ YA SHAFFY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND