Umuririmbyi Itahiwacu Bruce Melodie wamamaye nka Bruce Melodie, yatangaje ko yiteguye kwitabira igitaramo cya The Ben mu gihe cyose yaba amutumiye.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n'itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 cyabereye muri Kigali Universe.
Bruce Melodie yavuze ko mu buzima bwe, agamije gushyigikira abahanzi bagenzi be, kandi ko yiteguye gufatanya na buri wese uko byagenda kose.
Abajijwe niba yiteguye kwitabira igitaramo cya The Ben kizaba tariki 1 Mutarama 2025, Bruce Melodie yavuze ko 'niteguye kwitabira mu gihe cyose yantumira' .
Hari aho yagize ati "Antumiye nakwitabira, kubera ko ni umuhanzi mwiza kandi nanjye ndi mu muziki, buri gihe. Nk'umuhanzi igihe cyose ibitaramo bibaye mba numva nabyitabira. Cyane ko bidakunda no kumbaho, nzwiho gususurutsa abantu, kugirango abantu bansunsurutse bimbaho gacye, mbibonye ni ukuri nabijyamo."
Yavuze ko kugeza ubu we ataratanga ubutumire mu gitaramo cye cyo kuzamurika Album ye 'Colorful Generation', kizabera muri Kigali Universe, ku wa 21 Ukuboza 2024. Bityo na The Ben ntaramushyikiriza ubutumire (Invitation).
The Ben amaze iminsi ari mu myiteguro y'igitaramo cye azamurikiramo Album ye "Plenty Love" kizabera muri BK Arena.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye agukora igitaramo cye bwite, kuva mu 2009 ubwo yataramiraga muri Petit Stade.
Bruce Melodie avuze ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga agarukwaho cyane, ahubwa na The Ben, bamwe bavuga ko bahanganye.
Ariko mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko nta muntu ahanganye nawe, kuko ashaka gukora umuziki uzambuka imipaka ukarenga 'mu rugo".
Bruce
Melodie yatangaje ko yitegura kwitabira igitaramo cya The Ben mu gihe cyose
yaba amutumiye
The Ben ari kwitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye kizaba tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena
Kenny Mugarura uri mu bayobozi muri Label ya 1: 55 Am, yatangaje ko bishoboka ko bazakira umuhanzi mushya mu minsi iri imbere
Bruce Melodie yavuze ko yahisemo kuganira n'itangazamakuru, mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bye mu 2024, ndetse na Album ye muri rusange
Bruce Melodie yavuze ko ashaka gukora umuziki 'ugamije kurenga mu rugo nkagera hirya no hino ku Isi
Bruce Melodie yavuze ko yahisemo Bull Dogg kuri Album ye nk'umuraperi rukumbi, kubera ko akunda ibihangano bye
Bruce Melodie yashimangiye ko 2024 wabaye umwanya mwiza mu bijyanye no kwinjiza amafaranga no mu bikorwa bye
BRUCE MELODIE YAGARAGAJE KO ATARIRIMBA NKA YAGO
">
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO