Kigali

Tiwa Savage yatangaje ko gucibwa inyuma atari ikintu kimuca intege mu rukundo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/12/2024 8:52
0


Umuhanzikazi Tiwa Savage ufite imyaka 44, yavuze ko atigeze asiga umugabo kubera kumuca inyuma. Yabitangaje mu kiganiro cya Podcast cyitwa ‘The Receipts’ gitambuka kuri Spotify gikorwa na Tolly T na Audrey.



Tiwa Savage yavuze ko yagiye acibwa inyuma mbere akabimenya kandi akababarira buri gihe, ndetse ko yagiye ava mu rukundo ku mpamvu zitandukanye ariko si uko yaciwe inyuma. Yagize ati: "Nta na rimwe nigeze nsiga umugabo kubera yanciye inyuma. Nagiye mpitamo kuva mu mubano kubera impamvu zitandukanye’’. 

Uyu muhanzikazi wo muri Nigeria yakomeje avuga ko ibibazo bikomeye kurushaho nk’ubusinzi, guhohoterwa mu buryo bw’amarangamutima, ndetse no kwirengagizwa (ghosting), ari byo bimubera imbogamizi mu mubano we n'uwo bakundana. 

Tiwa Savage avuga ko atababazwa cyane n'uko yaciwe inyuma

Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND