Umurapreri Uwimana Francis wamenya nka Fireman ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku nshuro ye ya Mbere mu gitaramo kizafasha Abanyarwanda bahatuye guherekeza umwaka wa 2024.
Uyu muraperi aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Bucyanayandi”, nyuma y’indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, yaba iyo yaririmbyeho ari wenyine, ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi.
Fireman ni umwe mu babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang, muri iki gihe ari no ku rutonde rw’abagomba kuzaririmba mu gitaramo cyiswe “Icyumba cya Rap” kizabera mu mbuga ya Canal Olympia, ku wa 27 Ukuboza 2024.
Hashize iminsi ibiri ataramiye abafana be kuri Canal Olympia, uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Cana inkoni izamba’ yakoranye na Queen Cha, azahita yerekeza i Dubai.
Ushingiye ku baraperi babarizwa muri Tuff Gang, Fireman yariwe muraperi utari wagataramiye i Dubai, kuko yaba Green P, P-Fla na Bull Dogg bose bataramiye i Dubai.
Fireman yatumiwe na Sosiyete ya ‘Agakoni’ isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu. Bigaragara ko azaririmbira muri ‘Matrix African Club’, mu gitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2024, aho azahurira ku rubyiniro n’abandi.
Batman watumiye P-Fla yabwiye InyaRwanda, ko batumiye Fireman mu rwego rwo guteza imbere Hip Hop kandi ‘hano iyi njyana irakunzwe cyane’.
Yavuze ko n’ubwo bibanze ku gutumira cyane abaraperi ‘ariko n’abandi bahanzi tubatekerezaho’. Batman avuga ko bari batumiye Fireman mbere ariko ntiyabasha kuboneka bigendanye n’igihe bari bavuganye ‘bituma P-Fla ariwe ubanza kuza mbere ye’.
Akomeza ati “Rero Fireman arakunzwe hano azabona abantu benshi cyane, ibiganiro twarabikoze birarangira. Nyuma ya Kevin Kade uheruka hano rero, twaganiriye na Firema turabyemeranya.
Tuzakomeza kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda, kandi ni ibintu twiyemeje cyane cyane hano i Dubai, aho abo muri Uganda, Kenya, Sudani, bamaze kumenya umuziki w’u Rwanda biciye muri ‘Agakoni Tv’. Ntabwo abantu benshi babibona, ariko umusaruro muzagenda muwubona gacye gacye.”
Batman
yavuze ko iyo batumiye abahanzi Nyarwanda, babijyanisha no gutumira abo mu
bindi bihugu babarizwa i Dubai kugirango bazabashe kumva neza iby’umuziki w’u
Rwanda.
Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.
Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.
Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.
Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.
Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.
Fireman
yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu
ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’ ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly,
Bulldogg n’abandi.
Fireman
ateregejwe mu Mujyi wa Dubai ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo kizaherekeza
umwaka wa 2024
Fireman niwe muraperi wo muri Tuff Gang wari usigaye atarataramira i Dubai
Muri uyu mwaka Fireman yaririmbye mu bitaramo bikomeye, anategerejwe mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024
TANGA IGITECYEREZO