Umufana wa Real Madrid yatwitse umwambaro w'umukinnyi w'iyi kipe, Kylian Mbappé nyuma yuko atitwaye neza ku mukino na Liverpool ndetse akaba yaranarasemo penariti.
Mu mpeshyi y'uyu mwaka ni bwo Mbappe yerekeje muri Real Madrid nyuma y'igihe kinini ategerejwe n'abafana bayo. Nubwo yayigiyemo yitezweho byinshi ariko ntabwo ibintu biri kumugendeke a neza.
Kuwa Gatatu ubwo Real Madrid yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0 mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa UEFA Champions League, Mbappe yarase penariti aho yayiteye Caoimhin Kelleher akayikuramo.
Nyuma y'ibi umwe mu bafana b'iyi kipe yo muri Espagne yahise atwika umwambaro wa Kylian Mbappé.
Ubwo uyu mufana yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze arimo gutwika uyu mwambaro yayaherekesheje amagambo avuga ko ahagaritse gushyigikira uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa.
Yanditse ati "Ibyiringiro byanjye no gushyigikira Kylian Mbappe birarangiye".
Nubwo uyu mufana yakoze ibi ariko umutoza wa Real Madrid na bamwe mu bakinnyi bayo bagaragaza ko igihe kizagera uyu mukinnyi agatsinda ibitego byinshi kuko ataba abaye umukinnyi mubi muri aka kanya.
Kugeza ubu Kylian Mbappé amaze gukina imikino 12 muri shampiyona ya Espagne akaba amaze gutsindamo ibitego birindwi.
Umufana wa Real Madrid yatwitse umwambaro wa Kylian Mbappé
TANGA IGITECYEREZO