Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko hakenewe gukorwa ibarura rya ‘Band’ zicuranga umuziki mu Rwanda kugira ngo hamenyekanye iya mbere cyangwa se iyajya yifashishwa mu gihe runaka hategurwa ibirori bikomeye bihuza abanyacyubahiro n’abandi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, ubwo yasuraga mu myitegiro abahanzi bari kwitegura kuzaririmba mu iserukiramuco ‘Unveil Fest’ rizaba ku wa 7 Ukuboza 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba mu rwego rwo gususurutsa abakunda umuziki gakondo. Rizaririmbamo abahanzi barimo nka Ruti Joel, Victor Rukotana, itsinda rya J-Sha, Ruth Kanoheli [Chrisy Neat] n’abandi.
Aba bahanzi bamaze iminsi mu myiteguro, ndetse Minisitiri Utumatwishima yabasuye mu rwego rwo kubatera imbaraga, no kubera ko Minisiteri ibashyigikiye, kandi abizeza ko azitabira igitaramo cyabo.
Yanasuye kandi ahari ‘Band’ ya ‘Kesho Band’ icurangamo abarimo Clement the Guitarist basanzwe bacurangira Ruti Joel. Uyu muhanzi yataramiye Minisitiri Utumatwishima yisunze indirimbo ye yitiriye Album ‘Musomandera’.
Nyuma yo kureba ‘Peformance’ ya Ruti Joel, Minisitiri Utumatwishima yaganiriye nawe ndetse na ‘Band’ imucurangira, maze avuga ko hamwe n’abo bakorana bari gutekereza uburyo bakora ibarura rizasiga hamenyekanye umubare wa ‘Band’ zikorera mu Rwanda, ku buryo zajya zifashishwa mu bikorwa binyuranye.
Ati “Ikindi turimo kureba ni nk’izi ‘Band’ n’abantu dukorana muri Minisiteri bagomba kubimenya n’urutonde rwa ‘Band’ tukayamenya, ndetse rimwe mukazagira n’irushanwa (Battle) tukajya tumenya ngo niba Afande (Perezida Kagame) yakoresheje umunsi Mukuru natubaza ‘Band’ ikomeye tumenye iyo duhitamo, sibyo se? Tukamenya n’indirimbo muririmba, zigacuranga, abantu babizi bize n’umuziki bakavuga bati hariya hantu ibyuma birakoreka kuruta ahandi.”
Minisitiri Utumatwishima atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize Bralirwa ibinyujije muri Amstel yatangije irushanwa “Battles of the Band” rizarangira hahembwe ‘Band’ eshatu zizahiga izindi.
Mani Martin uri mu bagize Akanama Nkemurampaka kazemeza izizahiga izindi, aherutse kubwira InyaRwanda ko irushanwa nk’iri riteza imbere cyane abahanzi basanzwe babarizwa muri ‘Band’ kuko mu myaka 15 ishize byari bigoye kubona ‘Band’ mu Rwanda.
Kuri we, ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga ‘Band’.
Natasha uri mu bagize ‘Band’ ya The Unique, we yabwiye InyaRwanda ko bahatanye muri iri rushanwa kubera intego bafite zo kugaragaza icyo bashoboye mu muziki.
Uyu
mukobwa yavuze ko bifitiye icyizere cyo gutsinda. Ati “Buri munyamuziki aba
yihariye mu buryo bwe, gutekereza ko tuzagera kuri ‘Final’ byo turabitekereza,
kuko iyo tuba tutabitekereza ntabwo twari kuza mu irushanwa, igihari ni uko
tugomba gukora kandi twizeye neza ko tuzatsinda.”
Minisitiri
Utumatwishima yatangaje ko bagiye gutangira urugendo rwo kubarura ‘Band’ zikora
umuziki mu Rwanda
‘Battles
of The Band’ ni irushanwa Amstel yateye inkunga rimaze igihe rigaragaza zimwe
muri ‘Band’ zikomeye i Kigali
‘Symphony
Band’ yamenyekanye cyane nyuma yo gusoza amasomo ku Nyundo, no guhatana mu
irushanwa rya ‘Battles of the Band’ bagatsindwa ku munota wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO