Mu Rwanda hizihirijwe imyaka 60 Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) imaze ishinzwe, hatangazwa inkunga iyi banki imaze gutera u Rwanda yagiye yifashishwa mu mishinga inyuranye yazamuye iterambere ry'Igihugu.
Iyi sabukuru yizihirijwe i
Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.
Muri ibi birori, hatangarijwe ko kuva mu 1965 kugeza mu 2024, AfDB yateye u Rwanda inkunga ya
miliyari 3.1$ mu mishinga 196 yibanze ku birimo ubwikorezi, gukwirakwiza amazi
meza ndetse n'amashanyarazi.
Banki Nyafurika y’Iterambere
ni ikigo cy’imari gihuriweho n’ibihugu byinshi gifite icyicaro i Abidjan muri
Cote d’Ivoire kuva muri Nzeri mu 2014. AfDB
itera inkunga guverinoma zinyuranye zo muri Afurika ndetse n’amasosiyete
yigenga ashora imari mu bihugu bigize Akarere.
AfDB yashinzwe mu 1964
n’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, ikaba yarabanjirije Ubumwe bw’Afurika. AfDB igizwe n'inzego eshatu: Banki
Nyafurika y'Iterambere, Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere n'Ikigega cya
Nigeria aricyo ‘Nigeria Trust Fund.’
Intego ya AfDB ni
ukurwanya ubukene no kuzamura imibereho ku mugabane wa Afurika binyuze mu guteza
imbere ishoramari rya Leta n’abikorera ku giti cyabo mu mishinga na gahunda
zishobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’akarere.
TANGA IGITECYEREZO