Ikipe ya Real Madrid iri guteza cyamunara urwambariro rwa Stade yayo, Santiago Bernabeu rwakoreshejwe n'abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo, David Beckham, Karim Benzema n'abandi aho utanga ubusabe bwo kugura agomba guhera ku bihumbi 10 by'Amayero.
Guhera taliki ya 12 kuzageza taliki ya 26 z'uku kwezi ni bwo iyi kipe ibitse ibikombe 15 bya UEFA Champions ifunguye imiryango ku bifuza gutanga ubusabe bwabo bwo kugira icyo bagura muri iyi cyamunara.
Ibigurishwa byashyizwe ku rubuga rwa Sotheby rusanzwe rukorerwaho za cyamunara zitandukanye. Ibi ikipe ya Real Madrid ibikoze nyuma yuko ivuguruye Stade yayo ya Santiago Bernabeu biyitwaye arenga miliyoni 500 z'Amapawundi bityo hakaba hari bimwe mu byari biyirimo bitazakomeza gukoreshwa.
Usibye ibikoresho byo mu rwambariro rwakoreshejwe kuva muri 2002 kugeza muri 2022, rugakoreshwa n'abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo, Karim Benzema, Zinedine Zidane, Sergio Ramos, David Beckham na Luis Figo kandi Real Madrid yashyize ku isoko n'ibindi bintu bitandukanye.
Iyi kipe yashyize muri cyamunara ibice by'ibikombe yagiye itwara mu myaka yashize, imitako ifite metero eshatu z'ubugari ndetse na zimwe mu nzungi zari muri Santiago Bernabeu mbere yuko ivugururwa.
Ikipe ya Real Madrid iri kumwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona kugeza aho irushwa na FC Barcelona amanota atandatu izajya mu kibuga ku munsi wejo ku Cyumweru Saa moya n'iminota 30 z'umugoroba ikina na Leganes.
Real Madrid iri guteza cyamunara ibirimo urwambariro rwakoreshejwe n'abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo n'abandi
TANGA IGITECYEREZO