Umuramyi Zabron Ndikumukiza wari umaze hafi umwaka n'igice nta gihangano gishya ashyira hanze, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ubimuharire" yakozwe na Santana Sauce mu buryo bw'amajwi, aho Kavoma ayobora ikorwa ry'amashusho yayo yanononsowe na Einxer.
Zabron Ndikumukiza yavuze ko "Ubimuharire" ni indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza, igaruka cyane cyane ku bantu bahura n'intambara, ibigerageza by’uburyo bunyuranye, bakagerageza kwirwanirira, bikarangira badashoboye kwirwanirira.
Yagize ati "Gusa hari inkuru y’ihumure ni uko abarushye n'abaremerewe bose, Yesu Kristo arabahamagara ati 'nimuzane imitwaro yanyu mbaruhure” ibyo tunyuramo byose bitugoye tubiharire Uwiteka Imana kuko ariyo yita kuri twe."
Ku bijyanye no kuba yari amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo nshya, Zabron utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yavuze ko cyari igihe kirekire "gusa byaduhaye umwanya wo gutegura izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza".
Yavuze kandi batari bicaye gusa ahubwo babonye umwanya wo dutaramira abakunzi babo muri gahunda y’ivugabutumwa rihoraho mu muyoboro wa The Sound of Worship, aho bataramana n'abakunzi babo mu mwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana.
Birasanzwe ko mbere y'uko Noheli na Bonane biba, Zabron Ndikumukiza agenera impano idasanzwe abakunzi b'umuziki we mu kubifuriza Noheli nziza ndetse n'umwaka mushya muhire. Noheli ya 2023, yayisangiye n'abakunzi be binyuze mu ndirimbo yise "Amaraso", none mu gihe iya 2024 yegereje ahise ashyira hanze indirimbo "Bimuharire".
Zabron azwi mu itsinda ahuriyemo n'umugore we ari ryo Zabron & Deborah, ariko akanyuzamo agakora n'indirimbo ze bwite. Indirimbo yakoze ku giti cye harimo "Amaraso", "Warakoze", "Urukundo ruhebuje", "Ubuntu bw'Imana", "Ntuhinduka" na "Bimuharire". Ni mu gihe Zabron & Deborah bazwi mu ndirimbo "Umugisha", "Kwizera Yesu" n'izindi.
Uyu mugabo amaze imyaka itatu gusa mu muziki nk'umuhanzi wigenga, akaba yaramenyekanye cyane muri korari zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Nyota ya Alfagili, Agakiza Worship team no muri New Melody Rwanda. Yatangiriye ku ndirimbo 'Ntuhinduka', nyuma akora izindi nyinshi kandi zerekwa urukundo n'abakunzi ba Gospel.
Zabron Ndikumukiza avuga ko yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki uhimbaza Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze aganira n’Imana anasenga ngo imwemere gutangira uyu murimo. Yakuranye impano yo kuririmba, igihe kigeze atangira gushyira hanze ubutumwa Imana yamuhaye, akaba abikora binyuze mu ndirimbo.
Zabron Ndikumukiza yazirikanye abakunzi be mu mpera z'umwaka
Zabron akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Umugisha" yaririmbanye n'umugore Deborah
Zabron Ndikumukiza yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ubimuharire"
REBA INDIRIMBO NSHYA "UBIMUHARIRE" YA ZABRON NDIKUMUKIZA
TANGA IGITECYEREZO