Ikipe ya REG Basketball Club mu bari n'abategarugori yazanye umutoza mushya, mu gihe iri kwitegura gukina imikino ya kamarampaka ya betPawa Playoffs.
REG Basketball Club mu bari n'abategarugori iri mu myiteguro ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball yatangaje ko umunya-Espagne Julian Martinez Alman ari we umutoza mushya.
Julian Martinez yabonye akazi ko gutoza iyi kipe asimbuye Krumesh Patel wamazemo iminsi itatu kubera impamvu z’uburwayi.
Julian Martinez Alman w’imyaka 54 yatoje amakipe atandukanye arimo Interclube de Luanda yo muri Angola na BC Marburg yo mu Budage.
Julian Martinez Alman kandi yabaye umutoza w’ikipe ya Mozambique y’abagore muri AfroBasket yabereye i Darkar muri Senegal mu 2019.
Ikipe ya REG Basketball Club, iri mu makipe yagize umwaka mwiza kuko yasoje Shampiyona mu mikino ya Regular Season ari iya mbere.
Mu mikino ya Kamarampaka iteganyijwe gutangira ku wa 27 Nzeri 2024, iyi kipe ya REG Basketball Club mu bari n'abategarugori izesurana na Kepler WBBC, mu gihe APR WBBC yabaye iya kabiri izahura na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza W BBC ya gatatu.
REG Basketball Club mu bari n'abategarugori yatangaje Julian Martinez Alman nk'umutoza mushya
TANGA IGITECYEREZO