RURA
Kigali

Kapiteni w'Ikipe y'igihugu ya Basketball y’Abafite ubumuga yavuze impamvu yo gutora Paul Kagame

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/07/2024 17:11
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball y'Abafite ubumuga (Wheelchair Basketball), Rwampungu Meshack yavuze ko agomba kuzatora Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi akaba n'Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bitewe nuko yahaye amahirwe abafite ubumuga yo kwiteza imbere.



Ibi yabigarutseho kuri iki uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Nyakanga 2024 ubwo yari ari kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro ahasorezwaga ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Rwampungu Meshack yavuze ko yaje gushyigikira Chairman wa FPR-Inkotanyi ndetse no kumushimira ko yahaye amahirwe abafite ubumuga yo kwiteza imbere bityo akaba azanamutora taliki ya 15 Nyakanga 2024

Ati: "Naje gushyigikira Umukandida wacu Chairman Mr PK tuzamutora gahunda ni ku gipfunsi kuri taliki 15. Ikinzanye hano ni ukumushimira ko yaduhaye amahirwe by'umwihariko abantu bafite ubumuga, akaduha amahirwe yo kwiteza imbere akadusunika ndetse akadutera imbaraga.

Mu Rwanda tugera ku bintu byose, ndabasha kuza hano nta mbogamizi, ndamushimira cyane. Gahunda ni ku gipfunsi kuri taliki ya 15".

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball y'Abafite ubumuga, Rwampungu Meshack yahoze ari umukinnyi wa Basketball aho yakiniraga Kigali BBC.

Mu 2015, iyi kipe yakoze impanuka y’imodoka igiye gukina i Huye, uyu musore avunikiramo uruti rw’umugongo bimuviramo ubumuga. Nyuma yaho ni bwo yaje kwinjira mu bakina bafite ubumuga.


Rwampungu Meshack avuga ko Perezida Kagame yahaye amahirwe abafite ubumuga yo kwiteza imbere akaba ariyo mpamvu azamutora mu matora ateganyijwe kuwa Mbere w'icyumweru gitaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND