Diamond Platnumz yasubije Ali Kiba umaze iminsi atwara abakozi be batandukanye bari basanzwe bakorera igitangazamakuru cya Wasafi.
Muri Werurwe, Ali Kiba yageze ku isoko ry’itangazamakuru
afungura ikinyamakuru cye yise Crown Media gikubiyemo radiyo na televiziyo.
Ni ibintu byakiriwe neza n’abafana be ndetse binarushaho
gushimangira ubudasa bw'aba bahanzi bahora bahanganye.
Kuva icyo gihe uyu muhanzi yatangiye gushyira imbaraga mu
gushaka abakozi bakomeye. Abanyamakuru benshi yagiye abakura muri Wasafi Media, EFM na
Clouds FM.
Diamond yavuze ku bakozi be bari gutwarwa na Ali Kiba, yagize ati: ”Iyo umuntu avuye mu kazi agannye mu kandi, biba
bishimangira ko bahawe amahirwe asumbyeho.”
Arakomeza ati: ”Nta kibazo mbibonamo, ni ibintu byiza
umuntu uwo ari wese yahitamo kujya gukorera ahantu abona bamuhaye amahirwe
asumbyeho.”
Yavuze ko nta gihombo na kimwe afite mu kuba
abakozi be bajya gukorera Crown Media. Ati: ”Nta kibazo mfite mu kuba umukozi yava
muri Wasafi Media akajya muri Crown Media, twese tuba duharanira iterambere.”
Kugeza ubu ibyamamare bitandukanye bikomeje kugaragaza
inyota yo gushinga ibinyamakuru byabo bwite.
Mu Ukuboza 2022, Sallam Sharaff usanzwe ari
umujyanama wa Diamond na we yatangije radiyo yise Mjini FM.
Ibi byatumye amakuru atangira gucicikana ko haba hagiye
kuba ihangana rikomeye hagati ya Diamond na Sallam ndetse bamaze gutandukana nyamara Sallam yaje kuvuga ko bagikorana.Diamond Platnumz yavuze ko kuba abakozi bakwerekeza aho babona bigenda neza nta kibazo abibonamo
Crown Media ya Ali Kiba ikomeje gutwara abakozi b'abahanga bakoreraga Wasafi Media ya Diamond
TANGA IGITECYEREZO