Buri tariki igira ibintu runaka biba byarayibayeho mu myaka yatambutse. Ni muri urwo rwego InyaRwanda yatekereje kujya ikugezaho iby'ingenzi byaranze buri munsi mu mateka.
Tariki 18 Kamena ni
umunsi wa 169 mu igize umwaka, hasigaye 196 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1429: Ingabo
z’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro iz’u Bwongereza zari
ziyobowe na John Fastolf mu gitero cyabereye ahitwa Patay. Ibi byabaye mu
ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “Hundred Years’ War”.
1767: Samuel
Wallis, Umwongereza watwaraga ubwato, wageze bwa mbere ku kirwa kinini cya
Tahiti kiri mu Nyanja y’Amahoro (Pacific Ocean) afatwa nk’Umunyaburayi wa mbere
wageze ku kirwa.
1830: U
Bufaransa bwigaruriye Algeria.
1858: Charles
Darwin, umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibinyabuzima
(Evolution) yabonye inyandiko iturutse kwa Alfred Russel Wallace yari ikubiyemo
imyanzuro myinshi ijyanye n’ihindagurika n’inkomoko ry’ibinyabuzima mu Isi.
1887: Hashyizwe
umukono ku masezerano hagati y’u Budage n’u Burusiya.
1953: Hashinzwe
Repubulika ya Misiri, basezera ku butegetsi bwa cyami.
1953: Indege
ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika C-124 yakoreye impanuka mu Mujyi
wa Tokyo mu Buyapani ihitana abantu 129.
1954: Pierre
Mendès-France yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.
1979: Amerika
na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete byashyize umukono ku masezerano yiswe SALT
II.
1981: Icyorezo
gikomeye cyaje kumenyekana nyuma ko ari SIDA cyagaragariye mu Mujyi wa San
Francisco muri Leta ya California.
1984: Mu
Bwongereza, ahitwa Orgreave hakozwe imyigaragambyo itoroshye, abapolisi 5000
bahangana n’abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro ahitwa South Yorkshire.
2006: Icyogajuru
cya mbere cya Kazakh cyoherejwe mu kirere.
2012: Inkiko
Gacaca zasoje imirimo yazo mu Rwanda.
Bamwe mu bavutse kuri uyu
munsi:
1877: James
Montgomery Flagg.
1942: Thabo
Mvuyelwa Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.
1964: Uday
Hussein, umuhungu wa Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraqi.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1673: Jeanne
Mance, umwe mu bari abakoloni ba Canada, ni na we washinze Umujyi wa Montreal
na Hôtel-Dieu de Montréal, ibitaro bya mbere byashinzwe mu Majyaruguru ya Amerika.
1974: Georgy
Zhukov, Marshal mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
TANGA IGITECYEREZO