RURA
Kigali

Gusoma igitabo mbere yo kuryama bigabanura umunaniro ukabije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/06/2024 12:56
0


Muri iki gihe cy’iterambere, usanga abantu batinda kuryama barimo kureba televiziyo, bari mu kabari, bari ku mbuga nkoranyambaga bareba ibyiriweho ndetse banandikirana n’inshuti zabo n’ibindi bitandukanye bibarangaza.



Mu mpamvu eshanu zigaragazwa n’urubuga rutanga inama ku buzima, Healthline, ku byiza byo gusoma igitabo mbere yo kujya kuryama harimo n’uko bivura umunaniro ukabije (stress).

Izo mpamvu zikwiye gutuma umuntu abanza gusoma mbere y’uko aryama zirimo izi zikurikira:

1. Byongera ubushobozi bw’ubwonko

Niba ushaka ko ubwonko bwawe bumenyera gufata mu mutwe ndetse bukazabika igihe kirekire ibyo wasomye, uba ugomba kwimenyereza gusoma mbere y’uko ujya kuryama .Ibyo bituma ufata buri kintu cyose, niyo twaba ari utuntu dutoya wabashaga kwibagirwa.

2. Biruhura amaso

Igiye cyose abantu baba bareba muri mudasobwa, muri telefoni zigezweho bareba na televiziyo usanga bananije amaso yabo kubera urumuri rw’ikoranabuhanga.

Iyo rero ufashe umwanya wo gusoma, amaso yawe atarimo guhura n’urumuri rukomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga uba urimo gufasha amaso yawe kuruhuka neza.

3. Bifasha kumara umwanya utuje

Iyo uri umuntu ugorwa no kubona ibitotsi abaganga usanga bakunze gutanga inama zo kugusaba gukora ikintu wumva kijya kiguha umutuzo mbere yuko uryama.

Utiriwe urindira rero inama z’abaganga ushobora kwiha gahunda yo kujya usoma mbere y’uko ujya kuryama maze bikagufasha kugira umutuzo no kubona ibitotsi.

Gusoma mbere yo kujya kuryama bizakurinda kurara utekereza ibintu bitandukanye harimo n’ibitakugirira akamaro.

4. Bigabanya umunaniro ukabije

Abantu benshi usanga bafite umunaniro ukabije akenshi bitewe n’imiterere y’akazi cyangwa uko babayeho. Iyo bageze mu buriri bananirwa gusinzira kubera ibitekerezo byinshi.

Iyo wihaye gahunda yo gusoma buri gihe mbere yo kujya kuryama, ibyaguhangayikishije byigirayo ukinjira mu bundi buzima, ukaza kuruhuka neza.

5. Bifasha kurota neza

Bitewe n’ibyo usorejeho usoma, ushobora kuza kugira inzozi nziza cyangwa mbi. Gusa n’iyo usomye ibintu biteye ubwoba kandi wari wegereje kujya kuryama, ni byiza ko utabitindaho cyane ngo ukomeze ubyiyibutse kuko byatuma urara nabi.

Nubwo nta wavuga ibi aribyo byiza gusa byo gusoma mbere yo kujya kuryama hari n’ibindi byiza byo gukunda gusoma mu buzima busanzwe,ibitabo ni isoko y’ubumenyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND