RFL
Kigali

Yayikunze atarinjira mu muziki! Bwiza na Senderi bavuguruye indirimbo ‘Iyo Twicaranye’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2024 17:38
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, yatangaje ko ari nzozi zabaye impano kuko yabashije guhuza imbaraga na Senderi Hit basubiramo indirimbo ye yamamaye yise "Iyo Twicaranye" yumvise igihe kinini mbere y'uko yinjira mu muziki.



Amashusho yayo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, agaragaza mu buryo burambuye bimwe mu bikorwa by'iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho babicyesha ubumwe no gukorera hamwe.

Bwiza yabwiye InyaRwanda ko umushinga w'iyi ndirimbo wari umaze igihe kirekire muri studio mbere y'uko ushyirwa hanze.

Yavuze ko gukorana n'uyu muhanzi mukuru mu muziki, byanaturutse mu kuba mu mezi ashize barahuye 'akambwira ukuntu ashima cyane ibikorwa byanjye antera imbaraga'.

Bwiza avuga ko ari ho yakuye imbaraga zo gusaba Senderi gukorana indirimbo 'nk'umuntu nakuze numva kandi nkunda kugeza n'ubu'.

Ati "Yaranyemereye rero, mpita mboneraho kumusaba ko twasubiramo iyi ndirimbo. Umushinga tuwuhera aho."

Uyu mukobwa yavuze ko mu ndirimbo yumvaga kandi agakunda atarinjira mu muziki harimo na 'Iyo Twicaranye' ya Senderi, ku buryo kuba bahuje imbaraga ari ibintu yishimira mu rugendo rwe rw'umuziki.

Ati "Ni imwe mu ndirimbo numvaga cyane, kandi twabyinaga tukiri ku ishuri. Senderi ni umuhanzi mukuru uzi neza ibyo akora kandi ukwiye icyubahiro."

Senderi yavuze ko gukorana indirimbo na Bwiza byaturutse ku kuba ari umwe mu bakobwa bagaragaza imbaraga mu mikore ye ya buri munsi.

Yavuze kandi ko ari umukobwa ukunda gukora no guharanira kugera ku cyo ashaka. Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati "Ni umukobwa uzi gukora uzi no guhatana, uzi kwirwanaho."

Senderi avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yatumye ataramira mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. 

Ati “Navuga ko ari indirimbo isobanuye byinshi kuri njye. Yampesheje akazi imbere y’Umukuru w’Igihugu, mu baturage n’ahandi henshi, kandi n’ubu ni ko bikimeze.”

 Bwiza yatangaje ko yakuze yumva indirimbo ‘Iyo Twicaranye’ ya Senderi Hit ndetse ko yuyikorana nawe ni inzozi yakabije


Senderi Hit yavuze ko Bwiza ari umuhanzikazi ugaragaza imbaraga mu muziki, biri mu mpamvu zatumye biyemeza gukorana


Bwiza yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ni Danger’ yasubiyemo ayikoranye na Danny Vumbi


Senderi Hit amaze iminsi mu bitaramo mu mashuri bigamije kwiyegereza abakunzi be

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO TWICARANYE REMIX’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND