RFL
Kigali

Sosiyete ifasha abahanzi The Ben amaze imyaka 5 atangaje yarengeye he?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2024 7:29
0


Imyaka itanu ishobora kuba ishize wumvise ijambo Rockhill. Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, ayitangaza yavuze ko ari sosiyete y’umuziki yashinze mu rwego rwo gutanga umusanzu we ku ruganda rw’umuziki mu kuzamura abakiri bato biyumvamo guceza.



Mu bihugu byateye imbere mu muziki nka Nigeria, abahanzi nka Mr Eazi bafunguye amasosiyete y’umuziki yatumye abantu bamenya impano z’abarimo Joeboy. Binyuze muri “emPawa Africa”, Mr Eazi yagaragaje ko abakuru bakwiye gufasha abakiri bato.

Ingero ni nyinshi z’abahanzi bakuru bagiye bafasha bagenzi babo kugira ngo bamenyekanye. Justin Bieber wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kuvuga ko iyo Usher atamufasha mu muziki, impano ye ntiyari kwaka nk’uko bimeze ubu.

Usher  yafashije Bieber afite imyaka 16 y’amavuko, amwinjiza mu muziki, amubera umujyanama, amukorera indirimbo, aramutinyura, Isi yose iramumenya.

Michael Collins Ajereh [Don Jazzy] washinze Marvin Records n’uyu munsi aracyakira abanyempano bashya. Ibi byatumye Nigeria igira abakibyiruka bashya mu muziki, kandi byatanze umunezero ufatika ndetse bizamura urwego rw’umuziki wa Nigeria.

Ibi ni nawo murongo The Ben yabikozemo ubwo yatangizaga ku mugaragaro sosiyete yise ‘Rockhill’ mu 2019. Ni Sosiyete cyangwa se Label yatangije, ariko atangirana n’umuhanzi Shaffy usanzwe abari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Binyuze muri iri sosiyete, Shaffy yahanzwe amaso na benshi, ndetse yakoreyemo indirimbo yise ‘Akabanga’ na ‘Sukuma’ zakunzwe bikomeye bituma abantu batangira kumwitega.

Umwaka umwe wari uhagije kugirango abe asohotse muri iyi sosiyete. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku wa 22 Nzeri 2020, Shaffy yanditse agira ati “Ndashaka kubamenyesha ko nasezeye muri Rockhill.”

“Ni icyemezo nafashe kugira ngo ndusheho guteza imbere impano yanjye, kuri ubu ndikwikorana. Ibi ntacyo biri bwice ku mubano wanjye na The Ben. Aracyari umuvandimwe kandi ni umunyabigwi ukiriho."

 

Shaffy asezera, yumvikanishije ko ari icyemezo yafashe kubera ko hari ibyo atumvikanagaho na Rockhill, biri mu mpamvu zatumye ahitamo kwikorana.

Yasezeye muri Rockhill mu gihe yari afitemo amasezerano y’imyaka ine. Bivuze ko yavuyemo amazemo umwaka umwe gusa.

Shaffy yigeze kubwira InyaRwanda ko atari afitanye amasezerano na The Ben, ahubwo yari yarasinyanye n’abashinzwe gufasha uyu muhanzi (Management).

Ati “Yego! Ariko ahanini management ye niyo twakoranaga ni naho havuye ikibazo. We nka The Ben nta masezerano twari dufitanye.”

The Ben avuga ko nubwo imikoranire ye na Shaffy yahagaze ariko yishimira urwego agezeho ati “[…] Imana ishimwe Shaffy ni umuhanzi ukomeye nonaha, twumva, dukunda.”

Rockhill yarengeye he?

Kuva Shaffy yasezera, Rockhill ntiyongeye kuvugwa mu itangazamakuru. Ndetse bimwe mu bihangano The Ben yagiye ashyira hanze ntaho bigaragara ko Rockhill yabigizemo uruhare.

Ku wa 8 Gicurasi 2024, uyu munyamuziki yasinye amasezerano yo kwamamaza Telefone za Tecno. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ku irengero rya Rockhill.

Mu gusubiza yumvikanishije, ibikorwa bya Rockhill byarenze gufasha abahanzi gusa. Ati “Rockhill ubundi ifite nk’ibice. Twari twariyemeje gukora ibintu birenze gusa umuziki, mu gice cy’umuziki twari twatangiranye na Shaffy […] Muri iki gihe bisa n’aho Rochkill ihugiye mu bindi bintu bitari iby’umuziki.”

Abajijwe ibyo avuga iyo sosiyete ihugiyemo, yavuze ko mu gihe kiri imbere ‘nzabisobanura’.


The Ben yatangaje ko yishimira urwego Shaffy yagezeho nyuma y’umwaka washize bakorana


The Ben yavuze ko muri iki gihe Rockhill ihugiye mu bindi bikorwa bitari umuziki


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN [REBA KU MUNOTA WA 5]

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND