Umuhanzi Mani Martin wamenyekanye mu bihangano binyuranye, ari mu myiteguro yo kujya gutanga ikiganiro mu iserukiramuco rizabera muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gishingiye ku butumwa bwumvikana ku muzingo we wa Gatandatu aherutse gushyira hanze.
Iri
serukiramuco ryiswe “Freedom Celebration” ni ngaruka mwaka, ritegurwa na
Ramjaane Foundation, umuryango udaharanira inyungu uharanira amahoro n’ubwisanzure
mu muryango mugari w’impunzi n’abimukira babarizwa muri kiriya gihugu.
Uyu
muryango washinzwe n’umunyarwenya akaba n’umubwirazabutumwa bwiza, ufite
inkomoko mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu
miryango y’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ni
iserukiramuco rizaba ku wa 29 Kamena 2024. Mani Martin yabwiye InyaRwanda ko
yatumiwe muri iri serukiramuco ‘nk’umuhanzi uharanira ukwishyira ukizana kwa
muntu’.
Muri
iri serukiramuco, Mani Martin azahuriramo n’abandi bahanzi batandukanye. Yavuze
ko azatanga ikiganiro kizibanda ku rugendo rugana aho umuntu yakwita imuhira.
Ni
ikiganiro avuga ko gishingiye ku butumwa bwumvikana kuri Album ye ya Gatandatu
yise ‘Nomade’ yashyize hanze mu 2023.
Uyu
muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n’umuziki. Azwiho ubuhanga
budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance.
Mu
mwaka wa 2017, ni bwo Mani Martin yakoze ibitaramo bikomeye byazengurutse mu
bice bitandukanye by’u Rwanda. Icyo gihe yahuye n’abakunzi be abamurikira album
ye ya Gatanu yise ‘Afro’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.
Mu
2019, uyu munyamuziki yataramiye mu gihugu cy’u Buyapani mu ruhererekane
rw’ibitaramo 23 yise ‘Mani Martin Japan Peace Tour’.
Album
yise ‘Nomade’ yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n’indirimbo esheshatu
zirimo n’iyo yakoranye n’umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry
wegukanye Prix découvertes RFI.
Iriho
kandi indirimbo imwe yafatanije n'umuhanzi w'icyamamare ku mugabane wa Africa,
Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu
2016, ndetse n'indi imwe yafatanije na Bill Ruzima.
Mu
2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise ‘Afro’, mu 2008 ashyira hanze iyitwa
'Isaha ya 9', 'Icyo Dupfana' yo mu 2010, 'Intero y'amahoro' yo mu 2011 na 'My
Destiny' yo mu 2012.
Mani
Martin ategerejwe muri Leta ya Texas aho azatanga ikiganiro mu iserukiramuco ‘“Freedom
Celebration”
Mani
Martin yavuze ko ikiganiro azatanga kizibanda ku rugendo rugana aho umuntu yita
imuhira
Mani
Martin yavuze ko yisunze ubutumwa bukubiye kuri Album ye ya Gatandatu
azaganiriza abazitabira iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO