RURA
Kigali

Texas: Mani Martin agiye gutanga ikiganiro gishamikiye kuri Album ya Gatandatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2024 14:22
0


Umuhanzi Mani Martin wamenyekanye mu bihangano binyuranye, ari mu myiteguro yo kujya gutanga ikiganiro mu iserukiramuco rizabera muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gishingiye ku butumwa bwumvikana ku muzingo we wa Gatandatu aherutse gushyira hanze.



Iri serukiramuco ryiswe “Freedom Celebration” ni ngaruka mwaka, ritegurwa na Ramjaane Foundation, umuryango udaharanira inyungu uharanira amahoro n’ubwisanzure mu muryango mugari w’impunzi n’abimukira babarizwa muri kiriya gihugu.

Uyu muryango washinzwe n’umunyarwenya akaba n’umubwirazabutumwa bwiza, ufite inkomoko mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu miryango y’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni iserukiramuco rizaba ku wa 29 Kamena 2024. Mani Martin yabwiye InyaRwanda ko yatumiwe muri iri serukiramuco ‘nk’umuhanzi uharanira ukwishyira ukizana kwa muntu’.

Muri iri serukiramuco, Mani Martin azahuriramo n’abandi bahanzi batandukanye. Yavuze ko azatanga ikiganiro kizibanda ku rugendo rugana aho umuntu yakwita imuhira.

Ni ikiganiro avuga ko gishingiye ku butumwa bwumvikana kuri Album ye ya Gatandatu yise ‘Nomade’ yashyize hanze mu 2023.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n’umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance.

Mu mwaka wa 2017, ni bwo Mani Martin yakoze ibitaramo bikomeye byazengurutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Icyo gihe yahuye n’abakunzi be abamurikira album ye ya Gatanu yise ‘Afro’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Mu 2019, uyu munyamuziki yataramiye mu gihugu cy’u Buyapani mu ruhererekane rw’ibitaramo 23 yise ‘Mani Martin Japan Peace Tour’.

Album yise ‘Nomade’ yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo n’iyo yakoranye n’umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.

Iriho kandi indirimbo imwe yafatanije n'umuhanzi w'icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016, ndetse n'indi imwe yafatanije na Bill Ruzima.

Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise ‘Afro’, mu 2008 ashyira hanze iyitwa 'Isaha ya 9', 'Icyo Dupfana' yo mu 2010, 'Intero y'amahoro' yo mu 2011 na 'My Destiny' yo mu 2012.


Mani Martin ategerejwe muri Leta ya Texas aho azatanga ikiganiro mu iserukiramuco ‘“Freedom Celebration”


Mani Martin yavuze ko ikiganiro azatanga kizibanda ku rugendo rugana aho umuntu yita imuhira


Mani Martin yavuze ko yisunze ubutumwa bukubiye kuri Album ye ya Gatandatu azaganiriza abazitabira iri serukiramuco

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘NOMADE’ YA MANI MARTIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND