Angus Cloud Angus Cloud wari uzwi cyane muri Euphoria aho yitwaga Fezco ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, yitabye Imana ku ya 31 Nyakanga 2023.
Raporo ya coroner ya
Californiya yasanze umukinnyi wa filime, Euphoria Angus Cloud, yarapfuye azize kunywa
inzoga n’ibiyobyabwenge birengeje urugero.
Muri Nyakanga, nibwo
humvikanye inkuru y’inshamugongo by’umwihariko ku bakunzi ba filime, ivuga ko uyu
musore w'imyaka 25 y'amavuko yabonetse yashizemo umwuka aho yari ari mu rugo
iwabo muri Oakland.
Cloud yitabye Imana
azize uruvange rw’ibiyobyabwenge birimo methamphetamine, fentanyl, kokayine na
benzodiazepine, nk'uko ibiro bishinzwe umutekano mu ntara ya Alameda County
byabitangarije NBC News.
Nyuma y'urupfu rwe, nyina
wa Cloud abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yizera ko umuhungu we
"atagambiriye kurangiza ubuzima bwe", avuga ko mu masaha make
yabanjirije urupfu rwe, yari arimo kuvuga ku mishinga ye n'umuryango we.
Umuryango we kandi wavuze
ku ntambara yarwanye ijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, aho wagize uti: "Turizera
ko urupfu rwe rugiye kwibutsa abandi ko batari bonyine kandi ko batagomba
kurwana intambara bonyine bucece."
Uyu mukinnyi wa filime
yitabye Imana n’ubundi amaze iminsi mu gahinda k'urupfu rwa se wari umaze
iminsi nawe apfuye azize mesothelioma (ubwoko bwa kanseri) aho yari yagiye muri
Irilande kumushyingura icyumweru kibanziriza urupfu rwe.
Nyuma y'urupfu rwe, ibyamamare byinshi byagize ubutumwa bishyira hanze harimo n’umwanditsi wa Euphoria, Sam Levinson, wagize uti: "Nta muntu wari umeze nka Angus".
"Yari umuntu udasanzwe,
ufite impano cyane kandi yari muto cyane ku buryo tutiyumvisha uburyo adusize
vuba. Yararwanye, kimwe na benshi muri twe, yari yarabaswe no kwiheba.
"Nizere ko yari
azi umubare w'abantu yakoze ku mutima. Namukundaga. Nzahora mukunda iteka.
Naruhukire mu mahoro kandi Imana ihe umugisha umuryango we."
TANGA IGITECYEREZO