Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, umurambo w'umuraperi MohBad wakoreraga umuziki mu gihugu cya Nigeria, wataburuwe kugira ngo upimwe neza ngo hamenyekane icyihise inyuma y'urupfu rwe rwaje rutunguranye.
Nyuma y'iminsi mike uyu musore yitabye Imana abantu bagatangira gusa nk'abigaragambya, abashinzwe gukora iperereza bavuze ko abantu bakwiye kubigendamo neza, bakirinda kugira ikintu bakora cyangwa se bavuga cyabangamira iperereza, ndetse arenzaho ko n'ibiba ngombwa umurambo w'uyu musore uzatabururwa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku rupfu rwe. Kuri uyu munsi byakozwe, umubiri we uratabururwa.
Uyu musore yitabye Imana tariki 12 Nzeri 2023, nyamara abataburuye umurambo we bavuze ko wari ugifite amaraso bigaragara ko yari akiri mazima, benshi bakaba bavugaga ko bishoboka ko uyu muhanzi yaba yarashyinguwe akiri muzima atarashiramo umwuka.
Bavuze ko umubiri w'uyu musore basanze nta mpumuro mbi ufite nk'uko bisanzwe bigenda ku muntu ushyingurwa nyuma wajya kumutaburura, ugasanga umubiri we ufite impumuro mbi, hano kuri MohBad biratandukanye kuko wari umeze neza.
Ibi byose biri kuvugwa ko uyu musore ashobora kuba yarashyinguwe akiri muzima, bikaba biri mu bituma abakunzi be bakomeje kugira umujinya udasanzwe, ari na ko bamwe bakomeza kwigaragambya bavuga ko uyu musore akwiye guhabwa ubutabera bukwiye.
Nyamara nyuma y'aho MohBad yitabiye Imana, bivugwa ko Papa we yashatse kumushyingura mu ijoro yapfiriyemo, gusa ariko akaza kubuzwa n'umuyobozi wo mu gace batuyemo.
Ibi nabyo abantu batangiye kubyibazaho, bamwe bakanasabira uyu mubyeyi wa MohBad gufungwa kuko ashobora kuba hari amakuru azi ku rupfu rwerekeye MohBad.
Abandi bashinja uyu mubyeyi kuba hari aho ahuriye n'ibi, kuko nyuma y'aho apfiriye, mu gihe abandi bose bavugaga ko ubiri inyuma byose ari Naira Marley, Papa we yavugaga ko bagomba kumureka kuko ntaho ahuriye n'urupfu rw'umuhungu we.
Kuri ubu byose biri gushyirwa ku mutwe wa Naira Marley n'itsinda rye bakorana muri Label ye ya Marlian Record.
Umurambo wa Mohbad wataburuwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe
TANGA IGITECYEREZO