RFL
Kigali

Ingaruka Inter Miami imaze guhura nazo kuva yagura Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/06/2023 14:42
0


Ikipe ya Inter Miam yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ikomeje guhura n'ingaruka nyuma y'uko iguze umukinnyi ufite ibigwi mu mupira w'amaguru ariwe Lionel Messi.



Amafaranga ni kimwe mu bikomeje kuyobora umupira w'amaguru ku Isi, abakinnyi bakomeye cyane cyane abari mu myaka yabo ya nyuma bakina bari kwerekeza mu makipe abaha  akayabo.

Ku wa 3 nibwo byamenyekanye ko Lionel Messi yateye umugongo ikipe yamureze kuva akiri muto ya FC Barcelona na Al Hilal yo muri Arabia Saudite  yamwifuzaga cyane ahitamo kwerekeza muri Inter Miam yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Nta kindi ibi yabikoreye ni ukubera amafaranga menshi azasarura muri iyi kipe iyiborwa na David Beckham nawe wakanyujijeho mu mupira w'amaguru.

Nubwo Inter Miami izatanga amafaranga menshi ariko nayo ingaruka ziganjemo inziza zamaze kuyigeraho. 

Kuva Messi yakwitangariza ko ariyo agiye gukinamo itike yo kureba imikino ya Inter Miami yahise yikuba inshuro nyinshi cyane. Umukino wambere uyu mukinnyi azakina uzaba takiki 21 z'uku kwezi ariko itike yawo ya make yavuye ku madorari 21 igera ku madorari 329.

Nk'uko ikinyamakuru Forbes kibitangaza,itike yo kureba imikino ya Inter Miam wikubye inshuro 1000%.

Abakunzi ba Inter Miami bamaze kwikuba inshuro nyinshi cyane kubera Lionel Messi, umukino wa mbere azakina aho Inter Miam izaba icakirana na Cruz Azul itike zawo zamaze gushira kera ndetse hari n'agahunda y'uko ushobora kwimurwa ukajyanwa muri sitade ijyamo abafana benshi cyane.

Lionel Messi agitangaza ko azakina muri Inter Miami,abakurikira imbuga nkoranyambaga z'iyi kipe bahise bikuba mu buryo budasanzwe. Mbere y'uko abitangaza kuri Instagram iyi kipe yakurikirwaga n'abantu bagera kuri miliyoni 1 gusa ariko nyuma y'iminsi 2 bamaze kugira abagera kuri miliyoni 6.6. 

Ubwo bivuze abantu bagera kuri miliyoni 5 n'abantu ibihumbi magatandatu aribo bamaze kwiyongeraho kubera Lionel Messi gusa.


Lionel Messi ukomeje gutera ingaruka nziza muri Inter Miami


Biteganyijwe ko umukino we wambere muri Inter Miami azawukina taliki 21 zuku kwezi ariko itike z'uyu mukino zamaze gushira










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND