RFL
Kigali

Myugariro wa AS Monaco arifuza gukinira Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/06/2023 14:22
0


Muri iyi minsi uwaka w'imikino 2022-2023 warasojwe. Gusa muri uyu mwaka hasigaye imikino ibiri maze ugashyirwaho akadomo Burundu. Imikino isigaye ni mmukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Super Cup yo ku Mugabane w'u Burayi.



Muri iyi minsi ikiba kivugwa cyane ni uguhinduranya amakipe ku bakinnyi batandukanye bitewe n'amakipe yabifuje.

Kuri ubu amakipe yatangiye kugura abakinnyi agendeye ku myanya yabonaga afitemo ibyuho. 

Abakinnyi nka ba Jude Bellingham baravuzwe muri Real Madrid banajyayo, McAllister muri Liverpool, Benzema muri Al-Itthad, Lionel Messi muri Inter Miami, n'abandi benshi batandukanye.

Ubu inkuru igezweho ni iya myugariro wa AS Monaco Axel Disasi uri kuvugwa ko ashaka kujya gukinira ikipe ya Manchester United.

Ikinyamakuru L'equipe kivuga ko myugariro wa AS Monaco Axel Disasi yifuza nawe ubwe kujya mu ikipe ya Manchester United. Ikipe ya AS Monaco nayo yatangaje ko imushakamo Miliyoni hagati ya 40 na 50.

Uyu myugariro w'imyaka 25, mu mwaka w'imikino ushyize yakinnye imikino 49 mu ikipe ya AS Monaco. Disasi ukina mu mutima wa Defanse yafashije AS Monaco gukina imikino icumi ikayisoza nta gitego cyinjiye mu izamu.

Uyu mukinnyi Axel Disasi aramutse agiye muri Manchester United yaba aje gusimbura Kapiteni wayo Harry Maguire bigaragara ko azava muri iyi kipe, muri iyi mpeshyi.

Axel Disasi icyatumye yifuza kuva muri AS Monaco ngo ni uko iyi kipe itazitabira imikino ya UEFA champions league. Ikipe ya Manchester United yo ikaba izayitabira.

Uyu mukinnyi kandi ngo yishyimiye kuba yakinana na mwene wabo Raphael Varane mu mutima wa Defanse.

Axel Disasi aramutse agiye muri Manchester United, yaba igize abakinnyi bane bakina neza mu mutima wa Defanse. Abo ni Lisandro Martinez, Raphael Varane, Victor Lindelof na Axel Disasi.

Axel Disasi ntabwo agishaka kuguma muri AS Monaco Axel Disasi ashaka kujya gucyinira ikipe ya Manchester United Axel Disasi ashobora kuzajya gusimbura Harry Maguire muri Manchester United Axel Disasi mu mwambaro wa Manchester United Axel Disasi na Raphael Varane mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa Axel Disasi avuga ko ashaka gukinana na Raphael Varane mu mutima wa Defanse. Gusa uko bigaragara kuri iyi FOTO Axel Disasi na Varane bakinana neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND