RFL
Kigali

Amagambo ya Davido yarakaje abafana ba Burna Boy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/06/2023 13:23
0


Davido yibukije abakunzi b'umuziki ko we na Wizkid aribo babaye ibyamamare bakiri bato naho ngo abarimo Burna Boy na Rema ngo baje nyuma, ibi byarakaje abafana ba Burna Boy.



Icyamamare mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria David Adeleke wamamaye ku izina rya Davido yatangaje ko we n'umuhanzi Wizkid aribo babaye ibyamamare bakiri bato muri kiriya gihugu ndetse ngo ibindi byamamare birimo: Burna Boy, Rema, Fireboy, Mayorkun na Asake ngo baje babareba.

Ibi Davido yabigarutseho mu butumwa bw'amashusho yacishije ku mbuga nkoranyambaga, yemeze ko aribo ba mbere babanje kuba ibyamamare. Ati " Wizkid nanjye nitwe bahanzi bato babaye ibyamamare mbere ya bose. Kandi ni byiza kubona ibindi byamamare bishya mu muziki."

Davido yavuze ko we na Wizkid aribo bahanzi bamamaye mbere y’abandi bose muri Nigeria 

Yakomeje agira ati: " Abarimo Burna Boy, Rema, Fireboy, Mayorkun n'abandi benshi, murabizi n'abasitari bashya bari kuza, yewe na Asake uri kuri alubumu yanjye . Ku bw'ibyo ndatekereza ko Afrobeat iri mu biganza byiza kandi ifite ahazaza heza."


Icyakora ibi Davido yatangaje, abakunzi ba Burna Boy ntibabyishimiye ku mbuga nkoranyambaga ngo kuko batumva neza ukuntu yafata Burna Boy wegukanye Grammy Award akamushyira mu cyiciro kimwe n'abariya bahanzi bakizamuka.

Yavuze ko Burna Boy ari mu kiciro cy’abahanzi bashya

Ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter bakomeje kwibaza uburyo Davido watangiye kumenyekana mu 2011 noneho Burna Boy akaza muri 2012, muri 2023 aribwo  yaba abaye umusitari ati "Aka ni agasuzuguro."

Abafana ba Burna Boy ntibishimiye ibyo Davido yavuze

Muri rusange Davido akaba yaratangiye gukora umuziki mu 2009 ndetse mu 2012 nibwo yashoye alubumu ye ya mbere muri enye amaze gukora. Naho kuri Wizkid ku myaka ye 33 akaba yaratangiye gukora umuziki mu 2001 akaba afite alubumu eshanu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND