Umuhanzikazi Mama Queen yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Nakwitura iki?” igaruka ku bitangaza bihambaye Imana yamukoreye ikamukura mu buzima bubi, ikamugeza mu mucyo utangaje.
Iyi ndirimbo ibonekamo ishimwe rya Mama Queen
rihwanye n’imyaka umunani, kuko yabonye gukomera kwayo muri iki gihe maze
ahinduka udasanzwe yaba mu buzima busanzwe ndetse n’ubuzima bw’ubuhanzi.
Tuyishimire Vestine uzwi nka Mama Queen, yahuye n’ubuzima
bukomeye mu gihe cy’imyaka umunani, ndetse ubwo buzima bwaramushaririye agera
aho yiheba abura icyizere cy’ahazaza, nyuma ni bwo yaje kumurikirwa n’umucyo
Imana imuha igisubizo cy’ibibazo yari afite.
Muri iyi ndirimbo Mama Queen avuga ko ntacyo
yakwitura Imana kuko n’amagambo ye adahagije ngo asobanure ishimwe rye, ndetse
ko yifuza aho yakwandika ukugira neza kw’Imana, aho kutazasibangana iteka ryose.
Mu kiganiro Mama Queen yagiranye na
InyaRwanda, yavuze ko yagize ibyishimo bidasanzwe ubwo yari aryamye atekereza ku
buzima yanyuzemo, akaza guhindurirwa imibereho ubwo Imana yamwibukaga ikamukiza
agahinda, maze agira igitekerezo cy’iyi ndirimbo yise “Nakwitura iki”.
Umuhanzikazi Mama Queen ati “Iyi ndirimbo rero yaje mu ijoro rimwe ubwo nari maze kwicara nkatekereza ubuzima nanyuzemo byankomereye ku buryo bukomeye mu myaka 8.
Maze kubona ko nibura hari aho Imana ingejeje nkihumeka
numva simfite icyo nayitura cyangwa amagambo nabivugamo ngo nyishimire ibyo
yankoreye byose ndirimba iyi ndirimbo”
Uyu muramyi ubarizwa mu itorero rya Angilikani, avuga
ko ubuhanzi yabukuranye, akunda kuririmba, nyamara ntabone uburyo bwo kugaragaza
impano ye nk'uko abyifuza kuko yatangiye gutunganya indirimbo mu 2008.
Mama Queen ni umubyeyi w’abana bane, ndetse
akaba umwe mu babyeyi bashima Imana ku bwo kumurikirwa n’umucyo nyuma y’igihe
kirekire abona umwijima umugose.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MAMA QUEEN YISE "NAKWITURA IKI"
Ashimishijwe no kuba ari gutambutsa ibihangano bye
bigakunda kuko byari biri mu nzozi ze ariko akabura uburyo bitewe n’inzitizi
zitandukanye. Nubwo avuga ko urugendo rw’ubuhanzi ari uguhozaho, we avuga ko
yiteguye kuririmbira Imana akavuga gukomera kwayo benshi bakamenya ugushaka
kwayo.
Mama Queen ashimye Imana kuba yaramukuye mu buzima bubi yanyuzemo
Ashimira cyane umutware we umuba hafi mu rugendo rwe rw'umuziki
TANGA IGITECYEREZO