RFL
Kigali

Ibya Shakira na Lewis Hamilton bacyekwa mu rukundo bikomeje kuba urujijo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/06/2023 8:29
0


Nyuma y'amagambo Shakira aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga agatera benshi mu rujijo,kuri ubu Lewis Hamilton na we yongeyemo aye. Aba bombi kandi barakekwaho gukundana mu ibanga.



Uruzinduko rw’umuhanzikazi Shakira muri Espagne rwahuriranye na Grand Prix yo muri Espagne.

Uyu muhanzikazi wo muri Colombia ntabwo yihishe ibitangazamakuru kuko akimara kugera muri Barcelona yahise ajya kureba isiganwa i Montmelo.

Kugaragara kwe  byongereye ibihuha by'urukundo hagati y'uyu muhanzikazi n'umushoferi Lewis Hamilton kurushaho, urebye ko atari ubwa mbere bibaye  cyane ko  yanamaranye igihe n'uyu mushoferi w'Umwongereza muri Spai Grand Prix.

Shakira na Lewis Hamilton baherutse kugirana ibihe byiza

Barasohotse kandi basangira ifunguro nyuma y'isiganwa ryari rimaze kubera i Miami, aho bagiye no gufata ubwato hamwe n’itsinda ry’inshuti kuri Miami Beach bukeye bwaho.

Nta gushidikanya  ibi bihuha bifite ishingiro  nubwo hari amakuru avuga ko umubano wabo utarenze ubucuti busanzwe.

Nk'uko ikinyamakuru Vanitatis kibitangaza ngo amakuru yegereye uyu muhanzikazi yagize ati: “Shakira nta mukunzi, ariko yaba Tom Cruise, cyangwa Hamilton, cyangwa umukinnyi wa NBA, nta n’umwe uramutsindira, kuri ubu ni byo tuzi. Shakira na Hamilton babaye inshuti kuva kera, abantu ntibazi inshuti Shakira afite ndetse n'inshuti ze z'ibyamamare, ari na yo mpamvu bari gutungurwa.”

MTom Cruise na Lewis Hamilton bari mubavugwa ko bari gushaka gutsindira umutima wa Shakia

Ariko nubwo batigeze bemeza cyangwa ngo bahakane ibihuha by’umubano kuri ubu, ukuri ni uko bohereza ubutumwa budasanzwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo  nk’uko abakoresha imbuga babigaragaje.

Ibyumweru bike bishize  uyu muhanzikazi watandukanye na Gerard Pique, yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa basketball Jimmy Butler nyuma yo kwitabira umukino wa Miami Heat.

Mu minsi yashize Shakira yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga amagambo yavugishije benshi, ubwo yandikaga ngo “Heroic Extraordinary Awesome and Team, amagambo agize ijambo “HEAT”, byaciye amarenga y’urukundo n’umukinnyi wa Miami Heat.

Ariko kuri ubu, Lews Hamilton na we yongeye  gushyira benshi mu rujijo  nyuma yo gukoresha amagambo nk’aya Shakira.

Urujijo ni rwose ku mubano wa Shakira na Lewis Hamilton bakomeje gukoresha amagambo asa.

Ubu benshi bakomeje kwibaza byinshi nyuma y'uko ashyize ijambo “Miami Heat” kuri  Instagram iruhande rw'ifoto ye ari gukina basketball.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND