RFL
Kigali

Gen.James Kabarebe yasuye abasirikare b'u Rwanda muri Centrafrika

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:9/06/2023 8:23
1


Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano general James Kabarebe yatangiye uruzinduko rw'iminsi itanu Gihugu cya Santarafurika



Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe ari mu  ruzinduko rw’iminsi Itatu muri Repubulika ya Centrafrika , aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo ku bungabunga amahoro(MINUSCA).

Ku wa Kane tariki ya 8 Kamena nibwo  nibwo  General James Kabarebe  yatangiye uruzinduko rw'iminsi itanu muri Repubulika ya Centrafrika  .Ku munsi wa mbere w'urwo ruzinduko General James Kabarebe yabonanye n'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga Umutekano no Kugarura amahoro .

Ingabo z'u Rwanda yasuye ziri mu byiciro bibiri ,hari Ingabo zirimo kubungabunga Umutekano mu Butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye zohereje muri icyo Gihugu ku masezerano mu by'Umutekano y'Ibihugu by'u Rwanda na Centrafrika  zageze muri icyo Gihugu mu mwaka wa 2020.

Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Centrafrika ku masezerano y'ibihugu byombi zasanzeyo Ingabo z'u Rwanda zari mu Butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye Munusca zagezeyo mu mwaka 2014. 

Ku mugoroba wo Kuwa kane tariki ya 8 Kamena 2023 kandi Perezida wa Repubulika ya Cntrafrika , Faustin Archange Touadera nawe yatangiye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Umunsi wa mbere w'uruzinduko  yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda  mu biganiro bagiranye  byibanze ku bufatanye mu by'Umutekano .

Mu bihugu biri mu Butumwa bwo kubungabunga amahoro n'umutekano u Rwanda nirwo rufitemo abasirikare benshi  aho rufite abasirikare 2,668 rukurirwa na Bangladesh ifite abasirikare 1,417 na Paskistan ifite abagera 1,1314.














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aroferodi10 months ago
    Koryana abana kwiga





Inyarwanda BACKGROUND