RFL
Kigali

Mukadaff wagarukanye imbaraga muri muzika yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Za hene’ -VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/06/2023 20:51
0


Umuhanzi Mukadaff urangije amasomo ya Kaminuza muri ‘Journalism and Communication’, yashyize hanze indirimbo nshya, agaragaza ko atigeze ava muri muzika. Uyu muhanzi yasezeranyije abakunzi be ko agiye kongera kubaha umuziki umeze neza.



Mukadaff ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri muzika Nyarwanda bigendanye n’ijwi rye n’uburyo yandikaga iyi ndirimbo muri icyo gihe. Mu gihe yari ameze nk’umaze kwicara ku ntebe, Mukadaff yayivuyeho ajya kwiga amara hafi imyaka 3 adakandagira muri Studio.

Nyuma y’iyo myaka 3 yatekereje ko abakunzi be bamubuze ndetse ko bamwe bashobora kuba baratekereje ko atagihari, akora mu nganzo akora indirimbo yise ngo ‘Za hene’.

Mu gitero cya Mbere cy’iyi ndirimbo, aririmba amagambo ashimangira ko agihari kandi ntaho ateze kongera kujya.

Aganira na Inyarwanda.com, Mukadaff yasobanuye ko kuba yarangije amasomo bisobanuye ko umuziki yawugarutsemo neza wese gusa nanone avuga ko muri gahunda afite harimo no kuba yajya mu itangazamakuru igihe cyose byaba bimukundiye.

Yagize ati: ”Iyo ndirimbo yanjye nshya yitwa Za hene kubera ko ni imwe muri ‘comeback’ ngarukanye nyuma y’igihe kigera ku myaka 3 ndi kwita ku bijyanye n'amasomo gusa.

Muri iyi ndirimbo rero mbandimo gusubiza bamwe mu bantu bibwiraga ko naba nararetse umuziki nkagenda ngiye nka za hene.

Abafana banjye rero ubutumwa mbafitiye ni uko nyuma y’ibintu byose nari mpugiyemo, ubu ntazongera guhagarara mu kubaha umuziki mwiza kandi urimo ubutumwa bugiye”.

Mukadaff yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo azasohora izindi ziri ku muzingo we ari kwitegura gushyira hanze. "Za hene" ni indirimbo yakozwe na Track Slayer, amashusho akorwa na Lensy New Face.

Imbaraga agarukanye mu muziki zatumye ahabwa umugisha na Lebal yitwa The Trio Empire irimo kumufasha kugeza ubu nyuma ya Non Stress dore ko uyu muhanzi yemeje ko batagikorana kubera ko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

REBA HANO INDIRIMBO 'ZA HENE' YA MUKADAFF







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND