RFL
Kigali

Biruzuzanya! Pasiteri Nsengumuremyi yinjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2023 20:45
0


Pasiteri Nsengumuremyi Eric usanzwe ari Umuyobozi wa Minisiteri yitwa Divine Power Ministries (DPM), yinjiye mu mubare w’abahanzi bakora umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ashyira ahagaragara indirimbo yise ‘Igihe cyawe’.



Yatangiriye ku ndirimbo yitwa igihe cyawe yibutsa abantu ko iki ari igihe cyo gukora ku bwami bw’Imana mu bantu. Iyi ndirimbo yayihawe mu iyerekwa nk’uko abisobanura, Imana imubwira ko igiye kuruhura abantu barushye n’abihebye no guha imbaraga abacitse intege.

Yayanditse yisunze amagambo aboneka mu buhanuzi Imana yahaye Yesaya igice cya 40 umurongo wa mbere kugera ku wa gatanu (Yesaya 40 :5).

Pastor Eric Nsengumuremyi ni umuvugabutumwa akaba n’umwarimu mu bijyanye na Théologie, aho iyi Ministeri ayoboye izwi mu gukora ibikorwa byo gusura abarwayi kwa muganga.

Yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu ndirimbo za ‘Gospel’ kubera ko asanzwe mu ivugabutumwa. Ati “Impamvu yatumye ninjira muri Gospel n’uko nsanzwe n’ubundi ndimo mu bijyanye ni ivugabutumwa kandi kubwiriza no kuririmba biruzuzanya.”

Nsengumuremyi ashaka ko indirimbo ze zizajya zigera ku bantu bose, kuko zirimo ubutumwa umuntu wese wo ku isi akeneye.

Yumvikanisha ko afite intego y’uko nibura mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere azajya abasha guhuriza hamwe abantu barenga Miliyoni 1 mu bitaramo bihimbaza Imana.

Divine Power Ministries (DPM) ayoboye iteranira Kacyiru kuri Solace ku cyumweru saa kumi z’umugoroba.


Pasiter Nsengumuremyi yinjiye mu muziki w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana


Nsengumuremyi avuga ko yinjiye mu muziki kubera ko asanzwe ari mu ivugabutumwa


Nsengumuremyi avuga ko mu myaka itanu ashaka kujya akora ibitaramo byitabirwa n’abarenga miliyoni eshanu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIHE CYAWE’ YA PASITERI ERIC NSENGUMUREMYI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND