RFL
Kigali

Ni Umurenge ubumbatiye amashyuza ! Byinshi wamenya ku Murenge wa Nyamyumba wo muri Rubavu - AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/06/2023 8:12
0


Umurenge wa Nyamyumba ni umwe mu Mirenge ifite byinshi nyaburanga ibumbatiye bikurura ba Mukerarugendo.Uyu Murenge ufite umwihariko mu bigendanye n’iterambere rigaragarira amaso y’uwinjiyemo nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.



Uyu Murenge wa Nyamyumba uherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba utuwe n’abaturage 48,718, batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka , ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , ubuhinzi ndetse n’uburobyi.

Benshi mu batuye muri uyu Murenge bakubwira ko ikiribwa cya mbere bakunda ari ubugari n’isambaza bitewe nuko uyu Murenge ukora ku Kiyaga cya Kivu kandi akaba ariho isambaza ndetse n’amafi byose bigemurwa mu Mujyi wa Gisenyi birangurirwa.

ESE NI IBIHE BINTU BY’INGENZI BIGIRA UMURENGE WA NYAMYUMBA NYABAGENDWA BIGAKURURA N’ABAMUKERARUGENDO?

Ukigera muri uyu Murenge wa Nyamyumba ikintu cya Mbere ubona ni ‘Ikiyaga cya Kivu’.Ku kiyaga cya Kivu harangwa n’amafu ndetse n’ikirere cyiza ibintu bikundwa n’abahaturiye ndetse bigakurura n’abatuye mu Mujyi wa Rubavu , Goma n’ahandi bakaza kuharuhukira mu minsi isoza icyumweru (Week-end).

Ikindi kintu gikurura abantu batandukanye kandi baturutse ahantu hatandukanye haba mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, ni ‘Amashyuza’.Amashyuza ni amazi ashyushye aba muri uyu Murenge wa Nyamyumba ndetse ni kimwe mu bizana Abanyamahanga benshi muri uyu Murenge dore ko buri wese ugiye kuyogamo yishyura ku buryo hari abo bitunze.

Kuri aya mashyuza hagabanyijemo ibice 2 aho hari amashyuza rusange ndetse n’amashyuza yishyurwa n’abakerarugendo kimwe n’abandi basanzwe.

Muri uyu Murenge wa Nyamyumba niho hantu hari igicumbi cy’amahoteri asurwa n’abantu batandukanye.Ibi bituma uyu Murenge uza imbere mu gukurura ba mukerarugendo nk’uko bigaragazwa n’amaso y’uwageze ndetse na bamwe mu bahakorera.

Muri uyu Murenge hari Umusozi wa ‘Buharara’.Umuntu uri kuri uyu musozi wa Buharara  aba yitegeye ikiyaga cya Kivu cyose ndetse areba n’Umujyi wa Goma.Uyu musozi nawo uri mu birangaza abagenzi n’abakerarugendo bakiyongeza iminsi nk’uko bamwe mu baturage baganiriye na InyaRwanda.com babyemeza.

Uyu Murenge ufite byinshi birimo na Bralirwa uruganda rwenga inzoga , dore ko ariho rukorera .Usibye ibi byose tuvuze uri mu Mirenge ifite ibikorwa remezo byinshi kandi bifitiye abaturage akamaro nka Gas Methane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Eric Murindangabo  yatangarije InyaRwanda.com ko uyu Murenge ari umwe mu Mirenge yakira ba mukerarugendo benshi kandi baza umunsi ku munsi.Yakomeje avuga ko barimo gukomeza gukora cyane kugira ngo uyu mwaka umubare w’abasura uyu Murenge uziyongere.

Umuturage witwa Patrick Ntahondi , twasanze mu isoko rya Nyamyumba rirema buri wa Mbere w’icyumweru, yavuze ko bashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ku bw’umutekano ndetse no kuborohereza mu gukora ubucuruzi bwabo.Uyu muturage yagize ati:”Urabona ko uyu Murenge wacu uzamo abazungu benshi , uhereye hano ku mazi ukagera ku mashyuza.Turashimira umuteka dufite , amahoro dufite ndetse n’ibikorwa remezo twegerejwe kandi tuzi neza ko bizakomeza kugenda neza”.

N’ubwo aba baturage bavuga ibi, bamwe bemeza ko bakurikije uburyo inyubako ziri kuzamurwa muri uyu Murenge, bishobora kuzaba imbogamizi mu minsi iri imbere aho bavuga ko abaturage bashobora kuzabura aho bubaka kubera ko hose hazaba hubatse amahoteri, bakaboneraho gusaba ubuyobozi kuzaba maso kuri iki kibazo.

Iri terambere twagarutseho riha akazi abantu bose, urubyiruko rukaroba , rugakora mu mahoteri ndetse n’ahandi rwabona bitewe n’amahirwe aharangwa.

AMAFOTO TWAFASHE TURI MU BWATO MU KIYAGA CYA KIVU  AGARAGAZA UBWIZA BW'UYU MURENGE.




Umusozi wa Buharara umuntu abonera hakurya.

Aharikubakwa Icyambu cya Rubavu.

Iyo uturutse kuri El Classico Beach werekza ku mashyuza utambuka kumato y'abarobyi b'amafi azwi nk'amakipe aroba isambaza.

Iyo uhagaze hafi y'amashyuza ya 2 ugaterera amaso yakurya witegereza imisozi myiza y'Ibusoro.

Amashyuza ni nyabagendwa

Photo: Kwizera Jean de Dieu (2020). Ifoto igaragaraza isoko rya Nyamyumba rirema ku wa Mbere

Akarwa k'abakobwa kari gasanzwe kagaragara hakurya hariya, karengewe n'ikiyaga cya Kivu gusa abahaturiye bavuga ko nyuma y'amezi 2 bazongera kugasura kagarutse hejuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND