RFL
Kigali

Abana b'irerero rya PSG bageze mu Rwanda bacigatiye ibikombe bibiri by'Isi bakuye mu Bufaransa-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/06/2023 20:29
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo abana b'irerero rya PSG mu Rwanda ryageze ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe, bavuye mu Bufaransa aho begukanye ibikombe bibiri by'Isi.



Aba bana bari hagati y'imyaka 13 n'imyaka 8 bari bamaze iminsi ari imvugo mu Rwanda, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y'igikombe cy'Isi gitegurwa n'ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.  

Byari ku nshuro 7 iyi mikino ngarukamwaka ibaye, ikaba inshuro ya kabiri u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino. U Rwanda rwagiye ruhagarariwe n'amakipe abiri, harimo ikipe y'abatarengeje imyaka 13, ndetse n'imyaka 11.

Aya makipe yombi yitwaye neza, ndetse agera ku mukino wa nyuma aho yahuye na Brazil. U Rwanda mu batarengeje imyaka 11 batsinze Brazil kuri Penariti 4-3, naho mu batarengeje imyaka 13 nabo batsinda Brazil kuri Penariti 3-2. Muri ibi byiciro byombi amakipe akaba yari yanganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe y'umukino.

Ndanguza Theonas wagiye ayoboye iri rerero ubwo bageraga ku kibuga cy'indege, yatangarije InyaRwanda ko urugendo rwegenze neza bigendanye n'ibikombe begukanye. Yagize ati: "Muri macye urugendo rwagenze neza, kuko icyo twashakaga byari ukwitwara neza, Kandi byarakunze ndetse dutwara n'ibikombe byose twahaniye". 

Yakomeje agira ati "Twakinnye imikino myinshi kandi mu gihe gito, abana berekana ko bafite umwuka wo gutsinda, kandi ni ko byagenze." Theonas avuga ko abana b'u Rwanda bafite umuco uri hejuru, akaba ariyo mpamvu usanga abandi bana babishimiye.

Ndanguza Theonas uyoboye iri rerero yari yasazwe n'ibyishimo ubwo yageraga ku kibuga cy'indege 

Theonas yunzemo ko abanyarwanda bashoboye, ahubwo ikibazo batangira gukina bakuze. "Mu by'ukuri abanyarwanda turashoboye, nanjye ntabwo najyaga mbyizera, gusa ubu maze kubibona ko turi abanyembaraga. 

Ikibazo gihari, abanyarwanda dutangira gukinira dukuze umuntu afashe umwana akamuha buri kimwe akiri muto, tukagenda tuzamuka bitewe n'imyaka agezemo, uko byagenda kose umupira w'u Rwanda wazatera imbere."

Ababyeyi bari baje kwakira abana babo ndetse ubwuzu ari bwose 

U Rwanda nyuma yo kwegukana ibi bikombe bibiri, rwahise rugira ibikombe bitatu bivuze muri aya marushanwa, nyuma yaho mu mwaka ushize bari begukanye igikombe kimwe mu batarengeje imyaka 13.

Shema Samuel wari Kapiteni w'abatarengeje imyaka 11 ndetse akaba ari nawe wabaye umukinnyi w'irushanwa, avuga ko ibyo yari yarazeranyije abanyarwanda yabikoze. Yagize ati: "Amakipe twarayatsinze. Ibyo nari narasize mvuze nabikoze. Natsinze ibitego bigera kuri 15 biri mu byadufashije. Amakinnyi twahuye nabo bari ku rwego rwo hejuru cyane cyane Brazil.

Abajijwe impamvu ibindi bihugu byabakunze (u Rwanda), Shema yavuze ko "Ibindi bihugu ntabwo bikunda Brazil barayanga cyane kuko yari yarabamaze ibatwara ibikombe tutaraza. Gusa kuri ubu iyo tugiye guhura baratubwira ngo tuyibatsindire, twayitsinda bakaza bakishimana natwe."

Shema Samuel aganira n'itangazamakuru yishimiye ko igikombe yasezeranyije abanyarwanda akizanye 

Imikino nk'iyo izongera kuba mu ntangiriro za Kamena 2024, aho izaba igiye kuba ku nshuro ya 8 bikaba biteganyijwe ko u Rwanda rushobora kuzayitabira rufite n'abakinnyi batarengeje imyaka 15, ari bwo bwa mbere bazaba bagiyeyo.

Jules Karangwa ubanza ibumoso, umunyamabanga wa FERWAFA w'agateganyo, Habimana Hamdan, na Mudaheranwa Hadji bari baje gushyigikira no kwakira abana 


Abana bari bashakiwe imodoka ya Tembera u Rwanda yabatembereje bimwe mu bice by'umujyi wa Kigali, ndetse ibajyana i Huye 


Abana bahise batangira kuyijyamo bizihiwe

Ishimwe Ganza niwe wabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, 8, akaba akurikira Patrick 

Abatazi Kigali bagiye bayibereka ndetse wabonaga bashaka kutayivamo n'ubwo bari bananiwe

Ntakirutimana wabaye umunyezamu w'irushanwa, ari kumwe na Muhayimana Claude uhagarariye abafana b'Amavubi

Abana bahise bajya kwakirirwa kuri Saint Famille nyuma yaho bahava bajya i Huye

Abana bari baje kwakira abana bagenzi babo


Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda

VIDEO: Nyetera  Bachir - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND