RFL
Kigali

Kiyovu Sports yatandukanye n'abantu 20 barimo abakinnyi 17

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/06/2023 9:51
1


Kiyovu Sports yibukije abantu APR FC ya 2019, yirukana abakinnyi bagera kuri 17 barimo n'umunyezamu wayo Kimenyi Yves wari na kapiteni.



Mvukiyehe Juvenal usanzwe ari umuyobozi wa Kiyovu Sports, yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n'abakinnyi 17 ndetse n'abatoza 3 mu buryo bwo gukora impinduka zitegura umwaka utaha w'imikino.

Abari hafi y'uyu muyobozi, bemeza ko Juvenal ari gukora igishoboka cyose agatandukana n'aba bakinnyi, yewe n'abari bagifite amasezerano akaba ari gushaka ibisabwa ngo batandukane nta mananiza kandi nta gutinda.

Abakinnyi Juvenal yiyemeje gutandukana nabo

Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abedi, Aimable Nsabimana, Ndayishimiye Thierry, Amissi Coutinho, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Nzeyirwanda Djihad, Erisa Ssekisambu, Mutyaba Muzamiru, Riyaad Norodien, Nkinzingabo Fiston, Ramadhan, Benedata Janvier, na Runanira Amza. Aba bakinnyi hiyongeraho abatoza babo Mateso Jean De Dieu, Alain Andre Landeut n’umutoza wongerera abakinnyi imbaraga.

Uyu mwanzuro Juvenal yawufashe nyuma yo kugerageza kwegukana igikombe cya shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya bikanga, akaba ashaka kubaka ikipe nshaya. Biravugwa ko kandi Kiyovu Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5 ndetse hari n'abandi bari mu biganiro.

Pichou na Abedi bamaze iminsi bafasha Kiyovu Sports, Juvenal ntabwo ashaka kubumva

Abafana ba Kiyovu Sports uyu mwaka bagize agahinda gakabije nyuma yo kubura ibikombe 2 mu cyumweru kimwe 

Ssekisambu utaravugirwagamo ari mu bahereweho bashimirwa 

Norodien Riyaad nawe nyuma y'umwaka umwe yamaze gushimirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kadobo 9 months ago
    Kimenyi numugambanyi rwose Urebye uko twabuze igikombe harimo tena





Inyarwanda BACKGROUND