Kiyovu Sports yibukije abantu APR FC ya 2019, yirukana abakinnyi bagera kuri 17 barimo n'umunyezamu wayo Kimenyi Yves wari na kapiteni.
Mvukiyehe
Juvenal usanzwe ari umuyobozi wa Kiyovu Sports, yamaze gufata umwanzuro wo
gutandukana n'abakinnyi 17 ndetse n'abatoza 3 mu buryo bwo gukora impinduka zitegura
umwaka utaha w'imikino.
Abari
hafi y'uyu muyobozi, bemeza ko Juvenal ari gukora igishoboka cyose agatandukana
n'aba bakinnyi, yewe n'abari bagifite amasezerano akaba ari gushaka ibisabwa
ngo batandukane nta mananiza kandi nta gutinda.
Abakinnyi Juvenal yiyemeje gutandukana
nabo
Kimenyi
Yves, Serumogo Ali, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abedi, Aimable Nsabimana,
Ndayishimiye Thierry, Amissi Coutinho, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand,
Nzeyirwanda Djihad, Erisa Ssekisambu, Mutyaba Muzamiru, Riyaad Norodien,
Nkinzingabo Fiston, Ramadhan, Benedata Janvier, na Runanira Amza. Aba bakinnyi
hiyongeraho abatoza babo Mateso Jean De Dieu, Alain Andre Landeut n’umutoza
wongerera abakinnyi imbaraga.
Uyu
mwanzuro Juvenal yawufashe nyuma yo kugerageza kwegukana igikombe cya
shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya bikanga, akaba ashaka kubaka ikipe
nshaya. Biravugwa ko kandi Kiyovu Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri
5 ndetse hari n'abandi bari mu biganiro.
Pichou na Abedi bamaze iminsi bafasha Kiyovu Sports, Juvenal ntabwo ashaka kubumva
Abafana ba Kiyovu Sports uyu mwaka bagize agahinda gakabije nyuma yo kubura ibikombe 2 mu cyumweru kimwe
Ssekisambu utaravugirwagamo ari mu bahereweho bashimirwa
Norodien Riyaad nawe nyuma y'umwaka umwe yamaze gushimirwa
TANGA IGITECYEREZO