RFL
Kigali

Uko mbibona: Habyarimana Marcel Matiku afite ubusembwa butamwemerera kugaruka muri FERWAFA yagize nk'akarima ke

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/06/2023 9:50
1


Habyarimana Marcel Matiku agiye kongera kungiriza umuyobozi wa FERWAFA ku nshuro ya 3 yikurikiranya, nyuma yaho ari we Visi Perezida wenyine wiyamamaje mu matora ateganyijwe tariki 24 Kamena uyu mwaka.



Mu ijoro ryatambutse ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze abakandida bemerewe gutorwa mu matora ya komite nyobozi nshya, ateganyijwe tariki 24 Kamena uyu mwaka. Ashobora kuzaba amwe mu matora atangaje mu Rwanda hose, ndetse by'umwihariko muri FERWAFA, kuko ubu tuvugana imyanya myinshi y'ingirakamaro iriho umukandida rukumbi.

Munyantwali Alphonse uherutse guhabwa ikipe ya Police FC, ni we mukandida rukumbi wiyamamarije kuyobora FERWAFA, binitezwe ko ariwe muyobozi wa FERWAFA muri manda igiye kuza. Ku mwanya wa Perezida wa mbere wungirije hariho Habyarimana Marcel Matiku n'ubundi wari kuri uyu mwanya muri komite zitambutse kandi zose zasenyutse.

Habyarimana Marcel Matiku yitoraguriye FERWAFA mu giteme

Uyu ni umwaka wa Gatandatu Habyarimana Marcel Matiku atangiye muri FERWAFA ndetse akaba agiye kungiriza umuyobozi wa FERWAFA ku nshuro ya Gatatu, nyuma ya (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène utarasoje manda ye, ndetse na Nizeyimana Olivier nawe utarashoje manda ye.

Ubundi Habyarimana Marcel Matiku akora iki hariya?

Habyarimana Marcel Matiku, twongere twibukiranye ko uyu ari umwaka wa gatandatu atangiye mu buyobozi bwa FERWAFA ndetse kuri ubu akaba ari umuyobozi wa FERWAFA w'inzibacyuho.

Marcel Matiku n'ubusanzwe yari ashinzwe imiyoborere, ariko iyo miyoborere niyo igejeje aha FERWAFA, ndetse n'imari nta gihe tutumva ibibazo by'igabana ry'amafaranga muri iyi nzu

Uyu mugabo iyo yiyamamaza, yiyamamariza kuba Visi Perezida wa FERWAFA ushizwe imiyoborere n'imari kandi uwo mwanya ntajya awubura.

Aho Matiku abera akaga rero ni uko aheruka atorerwa iyi mirimo akongera kugaragara agiriwe umugisha wo guherekeza ikipe y'igihugu, ndetse akongera kugaragara arimo arwana no gusigarana FERWAFA kandi yarasenyutse ayireba. 

Ikimenyetso gihamya ko FERWAFA n'ubundi nta mpinduka, ni uburyo uyu mugabo wari umuyobozi w'inzibacyuho agiye kugaruka muri FERWAFA kandi imaze kumusenyukiraho inshuro zirenze imwe.

Ese ubundi Marcel Matiku ntakura?

Tubona abantu benshi bashobora kujya mu bigo bitandukanye ari abakozi, ariko bakazahava ari abayobozi babyo bitewe n'uburambe bahakuye.

Habyarimana Marcel Matiku yageze muri FERWAFA atanzwe n'ikipe ya Espoir FC nk'umunyamuryango, ndetse kuva mu 2019 uyu muyobozi afite uburambe muri FERWAFA, ariko agaragara nk'umuntu waraye ayigezemo.

Munyantwali Alphonse niwe uzungirizwa na Marcel Matiku nta gihindutse 

Niba koko Habyarimana Marcel Matiku ari umukozi w'umuhanga kandi w'ingirakamaro muri FERWAFA bituma ayigarukamo ku nshuro ya Gatatu, Munyantwali Alphonse nawe uje ejobundi yiviriye mu buyobozi bw'ibihugu nawe amurushe kwiyumvamo icyizere cyo kumurusha kandi  amaze imyaka itandatu areba ubuzima n'ibibazo biba muri iyi nzu, akaba atabasha kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA kugira ngo abikemure nk'umuntu ubizi kurusha abandi?

Ubundi Habyarimana Marcel Matiku uri mu nzibacyuho igomba gusiga FERWAFA ifite umuyobozi, agaruka mu batorwa gute?  

Komite y'inzibacyuho igizwe n'abantu bane iyoboye FERWAFA, yashyizweho kugira ngo ifashe FERWAFA gukomeza ibikorwa by'umupira w'amaguru dore ko hari hakiri shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro. 

Iyi komite kandi yari yahawe inshingano zo kuzakora neza mu buryo bwo gusiga ihaye FERWAFA umuyobozi mushya. Ntabwo byumvikana rero uburyo umwe mu bagize iyo komite nawe yiyamamaza kandi hari uburyo bwose bushoboka ko uwo bahurira ku mwanya yavuga ko atujuje ibyangombwa uwo akajya ku ruhande.

Imyaka Habyarimana Marcel Matiku amaze muri FERWAFA, kereka niba ari inararibonye mu gusigarana FERWAFA yataye umutwe, naho ubundi nta musaruro nyakuri atanga muri iriya nzu ku buryo yaba agiye kongera kungiriza Munyantwali Alphonse binaganisha ku kuba n'iyi komite igiye gutorwa iramutse itarangije manda, ari we wazongera  gusigara yikoreye FERWAFA.

Ntabwo byumvikana uburyo inzu igwira abantu bagera kuri 30 inshuro 2, umugabo umwe akongera akajya kuyugamamo kandi  ntahindure  icyicaro, ibyo byose akabikora inshuro 3 zikurikiranya. Icyo gihe mu Kinyarwanda abantu bavuga ko uwo muntu aba atumva cyangwa ngo ajye inama n'abandi uburyo iyo nzu yakubakwamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyonzimatheo374@gmail.com10 months ago
    Ubundise amaze iki ,ariko ikibazo Kiri kubanyamuryango ba ferwafa Niba batabibona se ko uriya mugabo nawe arikobazo muri ferwafa se Ninde wabibona wundi ? Wapi matiku.





Inyarwanda BACKGROUND