RFL
Kigali

Ibitaramo Platini yakoreye muri Amerika byaciye inzira yo kujya gutaramira muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2023 21:12
0


Umuhanzi Nemeye Platini [Baba] yatangaje ko ibitaramo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gihe gishize, ari byo byabaye imvano yo gutumirwa kujya gutaramira Abanyarwanda, abarundi n'abandi batuye muri Canada.



Uyu muhanzi usanzwe ari Brand Ambassador wa Canal+, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2023, yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki, ko ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo muri Canada ku nshuro ye ya mbere, kandi bikaba bihuriranye n’impeshyi.

Avuga ko azaririmbira mu Mijyi itandukanye igize Canada, kandi yiteguye guhura n’abakunzi b’umuziki we mu bice bitandukanye. Itariki y’ibi bitaramo byiswe ‘Tour East Africa Canada Refuel’ ntiratangazwa.

Platini yabwiye InyaRwanda ko Dj Ferry Dee wamutumiye muri ibi bitaramo, yanyuzwe n’uburyo yitwaye mu bitaramo aherutse gukorera muri Amerika.

Ati “Bambengutse mu bitaramo nakoreye muri Amerika ubwo mperuka yo.  Bampa 'invitation' nandika nsaba 'Visa' ubu tubitangaje kubera ko ari bwo nkimara kubona Visa. Ubu rero, byemejwe."

Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Attention’ avuga ko mbere yo kujya muri Amerika ya Ruguru, agiye gushyira hanze indirimbo zinyuranye kugirango azitwaze impamba ishyitse.

Yavuze ko agiye gushyira ku rubuga rwa Youtube zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP ubundi abantu bari basanzwe bumva banyuze ku rubuga rwa Eastflix.

Avuga ati “Hari indirimbo nyinshi, hari izo batarumva, hari iziri kuri EP yanjye basanzwe bagura ku rubuga Eastflix zose ndaza kuzishyira ku mugaragaro ku mbuga bamenyereye za Youtube. Zirahari nyinshi rwose, guhera mu cyumweru tugiye gutangira zirajya hanze.”

Platini yumvikanisha ko muri ibi bitaramo azasangiza abakunzi be urugendo rw'umuziki we kuva ku ndirimbo 'Magorwa' kugeza ku ndirimbo 'Icupa'.

Uyu muhanzi afashwa mu muziki ni inzu ya One Percent International yo muri Nigeria. Ni umwanditsi w'indirimbo w'umubyinnyi.  

Aherutse gushyira ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Baba’. Iriho indirimbo nka 'Slay Mama', 'Toroma', 'Mbega Byiza', 'Selfie' yakoranye na Remmy Adan.

Platini asobanura ko indirimbo ye 'Slay Mama' yayikoreye abagore cyangwa se abakobwa birwanyeho bakigeza ku iterambere. Yavuze ko inashingiye ku bakobwa babyariye mu rugo n'abandi bakoze uko bashoboye 'kugirango ubuzima bubashe gukunda'. Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko.

Indirimbo ye 'Toroma' yayikoranye na Eddy Kenzo. Platini yavuze ko Eddy Kenzo yabaye inshuti ye igihe kinini kuva akiri mu itsinda rya Dream Boys. Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiiz. Ati "Ndagushimiye nanone muvandimwe Eddy Kenzo ku bwo gukorana iyi ndirimbo."

Indirimbo ya Gatatu kuri iyi EP yitwa 'Mbega Byiza'. Ayisobanura nk'indirimbo y'urukundo kandi nziza, yatuye abakundana n'abandi bakizera ko 'urukundo ruriho'. Yakozwe na Element inononsorwa na Bob Pro.

Indirimbo ya kane yitwa 'Selfie' yayikoranye na Remy Aden wo muri Cote d'Ivoire. Uyu munyamuziki yavuze ko akunda na Remy Adan, kandi ko ubwa mbere bahura bahuriye muri Nigeria. 

Avuga ko ubwa kabiri bahura bahuriye muri Sierra Leone, ari naho bemeranyije gukorana iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ayo Rash na Bob. 


Ku nshuro ye ya mbere, Platini agiye gukorera ibitaramo muri Canada


Platini yatangaje ko ibitaramo aherutse gukorera muri Amerika ari byo byabaye imvano yo kuba agiye gutaramira muri Canada


Platini avuga ko agiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo mu rwego rwo kuzitwaza impamba ishyitsi


Platini aherutse gushyira ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Baba’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBEGA BYIZA’ YA PLATINI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND