U Rwanda rwatangije gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, mu rwego rwo gusigasira icyerekezo cya 2050.
Abafite ibikorwa byo kurengera ibidukikije bamuritse ibikorwa byabo,ndetse
bavuga ko bakusanya mu Gihugu cyose ubwoko bugeze ku 1000 bw’ibikomoka kuri
purasitike (Plastic) birimo amasashe,amacupa avamo amazi,amajerekani n’ibindi
byakwangiriza ibidukikije, kugira ngo bitangiriza ikirere.
Bamwe bavuze ko bakusanya izo purasitike zajugunywe zikaba nk’imyanda,maze
bakazitunganya bakazibyaza umusaruro,kuko bivugwa ko zivamo byinshi birimo
amakaro yo kubakisha,imitako,n’ibindi.
Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne Dark avuga ko u Rwanda
rufite icyerekezo cya 2050 ndetse ko inzego zose bireba zirimo urwego
rw’ibidukikije zikwiye kubungabunga intego z’Igihugu zirimo kubibungabunga.
Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko u Rwanda rumaze gukora
byinshi mu kurengera ibidukikije ku bufatanye n’inzego zitandukanye.
Umunsi mpuzamahanga wizihijwe buri muntu wese asabwa kugira uruhare mu
guhangana n’ihumana riterwa n’ibikoresho bya purasitike.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangije ku mugaragaro gahunda ivuguruye yo
guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire
y’ibihe.
Iyi gahunda yavuguruwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye ishami
ry’Umuryango w’Ababibumbye ryita ku Majyambere UNDP,ikaba igamije
kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse
no guteza imbere udushya hagamijwe kugera ku bukungu burambye kandi
burengera ibidukikije.
Umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera avuga ko u Rwanda
ruri mu bihugu bike ku Isi rwashoboye kurwanya ikoreshwa rya plastike ku kigero
cya 90%.
Ati “Turi gukorana na Leta y’u
Rwanda kugira ngo dutere inkunga imishinga ifasha abaturage kwirinda ingaruka
z’imihindagurikire y’ibihe. Turi gushora imari mu kubungabunga urusobe
rw’ibinyabuzima, amashyamba afasha mu kwirinda inkangu, tugashyiraho gahunda zituma
abantu batura mu buryo butabangamira ibidukikije twibanda ku kurwanya icyatuma
hongera kubaho ibiza nk’ibyabaye tariki ya 2 Gicurasi.”
Maxwell yakomeje agira ati “Igihugu
nk’iki kiri mu Burasirazuba bwa Afurika abantu batari bazi,none kiri ku isonga
ku rwego rw’Isi mu kurwanya imyuka ihumana ry'ikirere”
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo kubungabunga
ibidukikije, zirimo guca burundu ikoreshwa ry’amasashi mu 2008, n’itegeko
ribuza ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitiki ryashyizweho muri 2019.
Muri 2011, u Rwanda rwari rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya
ikirere icyoherezwamo ku rugero rwa 38% kugeza mu mwaka wa 2030.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko hazajya hakenerwa miriyari 2 z’amadorari
buri mwaka kugira ngo gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza
ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe izagere muri 2050 buri
kimwe kiri mu buryo.
TANGA IGITECYEREZO